Kamonyi: Igiraneza Samuel w’imyaka 13 y’amavuko yagiye gucukura amabuye y’agaciro ikirombe kiramugwira ahasiga ubuzima.
Iyi mpanuka y’ikirombe yatwaye Igiraneza Samuel yabereye mu Mudugudu wa Nyakigezi, Akagari ka Cubi, Umurenge wa Kayenzi kuri iki Cyumweru taliki ya 10/05/2026.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Nsengiyumva Pierre Célestin avuga ko uyu mwana yajyanye na bagenzi be batatu, bajya gucukura amabuye y’agaciro muri Kampani ifite ibyangombwa bya RMB, ikirombe kiramugwira bagenzi be barahunga we asigaramo.
Ati: ”Uyu mwana yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza, kandi amakuru dufite ni uko atajyaga asiba ishuri.”
Gitifu avuga ko bakimara kumenya amakuru ko ikirombe cyamugwiriye, biyambaje abakozi ba Kampani kugira ngo bamukuremo, imirimo yo kumurokora yatangiye saa kumi n’ebyeri za mu gitondo, bamukuyemo mu kanya kashize.
Gitifu avuga ko bakurikiranye basanga habayeho uburangare bw’ababyeyi ndetse na ba nyiri Kampani.
Mu magambo ye yagize ati: ”Ntabwo turamenya uwakoreshaga uwo mwana, ndetse n’abagura ayo mabuye asanzwe acukura, kuko we na bagenzi be basanzwe bitwikira iminsi batiga bakajya gucukura.”
Gusa Gitifu Nsengiyumva avuga ko ba nyiri Kampani bababwiye ko bataherukaga kuhakorera.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko ikirombe uyu mwana yaguyemo gisanzwe gikorerwamo, cyakora akavuga ko uyu mwana yagiyeyo ari ku Cyumweru abakozi baruhutse.
Ati: ”Tuributsa ababyeyi inshingano zabo ko bakwiriye kwita ku burere bw’abana bakabarinda kujya muri ibyo bikorwa.”
CIP Hassan avuga ko Inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza ku rupfu rw’uyu mwana kandi ko hari abari kubibazwa.
Polisi yihanganishije Umuryango wa Nyakwigendera, isaba abaturage kuba maso no gutangira amakuru ku gihe y’ahakorerwa ibi bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko bushyira Ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Umurambo wa Igiraneza Samuel wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzuma.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.
