Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinye amasezerano mashya atandatu y’imikoranire arimo ayo gukomeza ibikorwa bihuriweho bya gisirikare ‘Operation Shujaa’ byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko mu bice bya Beni, Ituri na Lubero.
Aya masezerano yasinywe ku wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026 i Kampala, imbere ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Félix Tshisekedi wa Congo.
Aya masezerano mashya atandatu y’imikoranire arimo ayo kwagura ubukungu n’urujya n’uruza, ayo akabamo ayo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukuraho amafaranga asabwa abashaka visa.
Ibihugu byombi kandi byongeye kuvugurura amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare binyuze mu bikorwa byiswe ‘Operation Shujaa’, aho Ingabo za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifatanya mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bice bya Lubero, Ituri na Beni, by’umwihariko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano yo guteza imbere imishinga ihuriweho irimo imihanda n’ibindi bikorwaremezo bigamije guteza imbere ubuhahirane.
Kuri X, Perezida Museveni kanditse ko ashima amasezerano impande zombi zasinyanye kuko azateza imbere abaturage, akaganisha ibihugu mu nzira nziza.


