Polisi y’Igihugu imaze kurasa abantu batatu barimo uwari warigize igihazi, aho bakekwaho ibyaha by’ubugizi bwa nabi bikomeye birimo kwica, ubujura, urugomo no gukomeretsa abaturage, barashwe bagerageza gutoroka no kurwanya inzego z’umutekano.
Aba barashwe muri iki cyumweru harimo abasore bo mu Ntara y’Iburasirazuba, uwo mu Karere ka Ngoma wakekwagaho kwica umuntu akamuca umutwe, n’uwo mu Karere ka Gatsibo washatse gutema umupolisi.
Undi warashwe ni uwo mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, abaturage bamutunze agatoki bavuga ko abangamiye umutekano n’ituze, kubera ko “yari warigize igihazi akora ibikorwa byo gusambanya abana, no gukomeretsa abaturage.”
Barashwe na Polisi barapfa, “ku mpamvu z’uko bamwe bagerageje gutoroka”, undi agashaka gutema umupolisi.
Aba basore barashwe mu bihe binyuranye n’ahantu hatandukanye. Ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi, uwo mu karere ka Ngoma, nibwo yarashwe, naho uwari watawe muri yombi akekwaho ubwicanyi yarashwe mu rukerera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni yemeje iraswa ry’uyu musore w’imyaka 34 wakekwagaho kwica umusaza akamuca umutwe akajya kuwutaba mu wundi Murenge.
SSP Twizeyimana Hamduni yagize ati “Mu gitondo cy’uyu munsi (ku wa Kabiri) yagerageje gutoroka Polisi, araraswa yitaba Imana.”
Umurambo w’uyu musore wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Iitaro bya Kibungo, nyuma yuko yari akimara kurasa na polisi y’u Rwanda.
Ni mu gihe undi musore warashwe we, ari uwo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, we yari umwe mu bageragezaga kwinjiza mu Gihugu inzoga zitemewe za Zebra Gin zari mu mashashi.
Ibi byabaye ubwo abari batwaye ibi biyobyabwenge kuri moto eshatu bari bageze mu Mudugusu wa Ngarama mu Kagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore, bahagarikwa na polisi, aho kugira ngo babikurikize bagashaka kurwanya abapolisi.
SSP Twizeyimana yagize ati “Polisi yagerageje guhagarika izo moto, umwe avaho azana umuhoro ashaka gutema umupolisi, uwo mupolisi mu kwirwanaho ahita amurasa.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje agira ati “Ntabwo yahise apfa, yajyanywe ku Kigo Nderabuzima, ni ho yapfiriye.”
Uretse uyu musore warashwe, hahise hafatwa undi umwe mu bari batwaye izi moto na zo zahise zifatwa, mu gihe undi umwe we yahise atoroka.
Uwo mu Murenge wa Save mu Kagari ka Rwanza, mu karere ka Gisagara we yakoze ibikorwa byo gushimuta umwana nyuma asaba umubyeyi we gutanga ibihumbi 200Frw ngo atange uwo mwana.
Uyu musore witwa Nzabirinda Alphonse wari warigize igihazi yanakoraga ibikorwa byo gusambanya abana b’abakorwa no kubambura ibyabo.
Uyu yaje gutabwa muri yombi, araswa agerageza gutoroka.
UMUSEKE.RW
