Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, Monique Huss, yasabye amadini n’amatorero kujya atanga inyigisho n’ivugabutumwa rizira urwango, ryimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, ubwo Itorero ry’ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, EEAR bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abayoboke b’iri torero.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro, Ufitenema Rosalie , yavuze ko Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo kunamira no guha agaciro abishwe muri Jenoside bazira uko baremwe.
Yavuze ko Kwibuka kandi ari umwanya mwiza wo kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwaciyemo hagamijwe gukuramo isomo ngo Jenoside itazongera ukundi
Ufitenama yavuze ko Abarokotse jenoside bahisemo inzira yo kwiyubaka no kudaheranwa n’amateka.
Ati “ Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge, bakomeje gutwaza kimwe n’abandi Banyarwanda, biyubaka,bakora ibikorwa bya leta kandi biteza imbere.”
Yasabye amadini gukura isomo ku mateka yaranze igihugu, baharanira ko ibyabaye bitakongera ukundi.
Ati “Abanyamadini n’amatorero, abo twita abakirisitu kandi nabo bagize uruhare mu kwica bagenzi , banga guhisha abahigwaga . Ni byiza ko duhora tuzirikana kandi twiyemeza ko abakirisitu badahindurwa n’ibihe ibyo ari byo byose.”
Yavuze ko kuri ubu igihugu gifite igihugu kiza ndetse n’imiyoborere myiza bityo ko Jenoside itazongera ukundu.
Umuvugizi Mukuru wa EEAR, Rev. Sekanabo Jean Paul, yavuze ko bakuye amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo bahisemo gufata ingamba hagamijwe guharanira ko jenoside itakongera ukundi.
Ati “Ibyo twabonye ni uko twafata ingamba ko nta muntu w’umuyobozi wacu wakwijandika mu bikorwa bibi byo kwigisha amacakubiri ahubwo akwiye kwigisha urukundo kuko nirwo Imana idutegeka.”
Rev. Sekanabo yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iri torero ryakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kongera kucyubaka.
Ati “Igihugu cyari cyasenyutse,ibikorwa by’iterambere byari byasenyutse, ibigo by’amashuri byasenyutse. Rero nyuma ya Jenose EEAR yagize uruhare mu kwigisha Abanyarwanda cyane cyane dukoresheje ibigo by’amashuri by’amashuri abanza n’ayisumbuye. Muri ibyo bigo byatanze umusanzu munini kandi baracyabitanga mu kubaka igihugu cyacu.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, Monique Huss,wari umushyitsi Mukuru, yasabye amadini n’amatorero kujya atanga inyigisho zimakaza Ubunmwe bw’Abanyarwanda.
Ati “ Dufatanyije namwe, reka abayoboke banyu bahabwe ivugabutumwa ry’ukuri, ryubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kandi turahamagarira abayoboke b’itorero ry’inshuti kugira ngo abahagurukire gufatanya kubaha hafi y’abarokotse Jenoside.
Akomeza ati “ Dufatanye, kugira ngo twese dukomeze kubaka ubwo bumwe ariko dukora cyane , dusigasira ibyagezweho ,dukomeza gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa kugira ngo dukomeze kubaka itorero arikotwubaka n’igihugu cyacu.”
Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, EEAR ryatangiye mu Rwanda mu 1986, ubu rikaba rifite abayoboke ibihumbi 10.
Ubu iri torero rikaba rifite ibikorwa bishya bitandukanye birimo urusengero, amashuri,inyubako zitandukanye zifite agaciro ka miliyari 4.950 Frw.


UMUSEKE.RW
