Nyanza: Abaganga baregwaga bo mu bitaro bya Nyanza baregwaga icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, biturutse ku burangare bavugwaho, bwabaye ku mubyeyi uri ku nda umwana we agapfa bafunguwe.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bukurikiranyeho abaganga batatu ari bo Dr. Dukundane, Munyaneza na Habimana icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko taliki ya 16/10/2025 bariya baganga basiragije umubyeyi wari woherejwe ku bitaro bya Nyanza avuye ku kigo nderabuzima cya Gahombo giherereye mu murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza ngo abagwe kuko kubyara byari byagoranye.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko bariya baganga baregwaga, bamusiragije birangira yibyaje umwana arapfa.
Ubushinjacyaha bugasaba ko bariya baganga bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze.
Bariya baganga bahakanye icyaha baregwa bemera ko bakiriye uriya umubyeyi haza abandi babyeyi babiri bari batwite barembye, babanza kubakira basobanuriye uriya mubyeyi arabyumva, kandi mu kazi kabo babanza kwakira urembye cyane.
Umunyamategeko wabo we yanabwiye urukiko ko abakiriya (abaganga) bafunzwe n’impamvu atavugira mu rukiko.
Bariya baganga Basabaga ko bakurikiranwa badafunze.
Kuwa 15 Gicurasi 2026 abantu biganjemo abakoranaga na bo bitabiriye isomwa ry’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ruherereye mu karere ka Nyanza.
Umwe mu banditsi b’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana abonye abantu benshi abanza kubabaza icyabazanye mu rukiko bamubwira ko baje kumva icyemezo cyafatiwe abaganga baregwa, akimara kubyumva yahise asohoka hanze y’icyumba cy’urukiko hashize umwanya agaruka afite imashine mu ntoki ajya mu ntebe yicaramo abacamanza, ayicaramo abwira abari mu rukiko ko agiye gusoma kiriya cyemezo cyafatiwe abaganga mu nshamake, gusa anavuga ko urubanza rwasomwe ariko kubera impamvu zitaturutse ku mucamanza wari ufite urwo rubanza hari ibindi yagiyemo.
Ati “Hari impamvu zituma urukiko rukeka ko abaregwa bakekwaho icyaha ko bagikoze koko, urukiko rusanga izo mpamvu zitatuma abaregwa bakurikiranwa bafunzwe mbere y’urubanza, urukiko rutegetse ko abaregwa bafungurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.”
Uriya mwanditsi w’urukiko yahise abwira abari mu rukiko ko icyemezo cy’urukiko cyageze muri system ihuza ababuranyi bityo bashatse bahita bajya kuri RIB.
Abari mu rukiko biruhukije bamwe muri bo bati “Imana ishimwe”.
Bariya bari mu rukiko basohotse baganira bahita bajya kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza iri hafi neza n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Bariya baganga bafunguwe by’agateganyo batawe muri yombi muri Mata, 2026.
NSHIMIYIMANA Theogene
UMUSEKE.RW i Nyanza
