Dr. Gakwenzire Philibert, Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko nubwo Félicien Kabuga yapfuye, ibyaha yakoze bitapfuye, kandi amateka azakomeza kumushinja ko ari umunyabyaha.
Kabuga ni umwe muri ba ruharwa bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamaze imyaka 26 yihisha ubutabera, aho yakingirwaga ikibaba n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Yafatiwe mu nyubako y’amagorofa i Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris mu Bufaransa, ku wa 16 Gicurasi 2020, urubanza rwe rutangira muri Nzeri 2022.
Muri Nzeri 2023 urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rufata umwanzuro wo guhagarika kumuburanisha, rwemeza ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera uburwayi.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026, ni bwo hatangajwe ko Kabuga yapfiriye mu bitaro yari arwariyemo i La Haye mu Buholandi.
Perezida wa IBUKA, Gakwenzire, yavuze ko nubwo ihame ry’ubucamanza rivuga ko umuntu wese afatwa nk’umwere kugeza ahamijwe icyaha, “mu rwego rw’amateka, Kabuga nta shiti ari umunyabyaha.”
Yashimangiye ko urupfu rwa Félicien Kabuga rudateze gusibanganya uburemere bw’ibyo akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko bizwi neza ko Kabuga ari ku isonga ry’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyishyira mu bikorwa.
Yahamije ko nta kintu na kimwe kirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye mu Rwanda Kabuga atabigizemo uruhare, kubera umubano wihariye yari afitanye na Habyarimana, wanamufashije gutunga amafaranga.
Ati: “Ayo mafaranga akifashishwa mu kugura intwaro, akifashishwa mu gutoza iyo mitwe yitwaraga gisirikare, ayo mafaranga agakomeza akanifashishwa kugira ngo anyure mu rihumye ubutabera.”
Yabwiye RBA ko ku barokotse Jenoside, ubutabera bwatinze gutangwa ariko amateka atazigera yibagirana, kandi ko inshingano yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ukuri ikomeje.

Dr. Gakwenzire yavuze ko gutinda gufatwa kwa Kabuga byagizwemo uruhare n’ibihugu byakoresheje politiki y’ubushuti na Habyarimana, kuko aho yanyuraga hose byamuhaga impapuro z’inzira kugira ngo acike ubutabera.
Ati: “Ikindi kandi kizwi ni uko n’abashakaga kumukurikirana bicwaga, kubera ko yifashishaga amafaranga afite agakoresha ruswa hirya no hino, kugeza ubwo yafashwe mu mwaka wa 2020.”
Yavuze ko hari impungenge z’uko hari abandi bari mu kigero cya Kabuga bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, barimo na Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana, bashobora gupfa bataburanishijwe.
Ati: “Ubutabera butinze ntibuba bukiri ubutabera. Ubu rero nta rundi rugero dufite rwo gutanga uretse urwa Kabuga wapfuye mu rwego rw’amategeko acyitwa ngo ni umwere.”
Yakomeje agira ati: “Kabuga arapfuye ariko ibyaha yakoze byo ntibipfuye n’amateka ntabwo apfuye kandi nayo mateka azakomeza anamushinje.”
Dr. Gakwenzire yavuze ko IBUKA n’indi miryango iharanira ubutabera batangiye uburyo bwo kureba uko Kabuga na Bucyibaruta, na we wapfuye ataburanye, bazaryozwa indishyi z’ibyo bangije n’abo bangirije.
Ati: “Urugamba ruracyakomeza kugira ngo abataraburana bajye imbere y’amategeko, ariko n’abapfuye batamaze gucirwa imanza baryozwe indishyi.”
Kabuga wahoze ari umushoramari ukomeye mu Rwanda yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside.
Uyu mugabo kandi kandi yakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, ubuhotozi no kurimbura abantu, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
