Update: Imodoka za Anita Among zafatiriwe

Imodoka za Anita Among wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda zatwawe n’abashinzwe umutekano mu iperereza rikomeje kumukorwaho ku byaha bya ruswa no kwigwizaho imitungo.

Abashinzwe umutekano kuri uyu wa Mbere nibwo bazanye imodoka zisanzwe zitwara izindi (break down) zikorera iza Anita Among ebyiri zirimo iyo mu bwoko bwa Rolls-Royce Cullinan n’indi ya Range Rover. Bivugwa ko zajyanwe i Kampala muri Labaratwari ngo zikorweho iperereza.

Inkuru yabanje:

Uganda: Anita Annet Among, Umunyapolitike uri gusakwa ijoro n’amanywa n’inzego z’umutekano za Uganda zimukekaho ruswa, yemeye kutiyamamariza kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu yari amaze imyaka ine ayoboye.

Byari bimaze igihe bivugwa ko yatumijwe mu Biro bya Perezida Yoweri Museveni ategekwa kutaziyamamaza, mu gihe we yavugaga ko azongera akiyamarariza kuyobora Inteko.

Kuva ku wa Gatandatu wa tariki 16 Gicurasi 2026, inzego z’umutekano n’iperereza muri Uganda zasatse urugo rwe mu iperereza rikomeje kumukorwaho ku byaha bya ruswa no kwigwizaho imitungo.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Anita Among yanditse ko nyuma y’inama nyinshi yagiranye n’abantu batandukanye, ndetse no kwisuzuma byimbitse no mu rwego rwo gukomeza ubwumvikane n’umucyo mu ishyaka rya NRM, atangaje ko mu buryo budasubirwaho ataziyamamariza kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Ati “Nsezeranyije gutera inkunga yuzuye abakandida bazashyigikirwa na Perezida ndetse n’Ishyaka, kandi ndasaba bagenzi banjye bagize Inteko Ishinga Amategeko ya 12 gukora nk’ibyo.”

Uyu ubu asa nk’uwicariye intebe ishyushye muri Politiki ya Uganda nyuma yo gukekwaho ibyaha birimo ibya ruswa, ahanini bishingiye ku buryo agaragara nko mu muhango w’irahira rya Museveni yaserutse mu myenda ifite agaciro karenga miliyoni 43 z’Amashilingi ya Uganda.

Ni umwe mu batunze imodoka zihenze zikorerwa muri America, ibyongeye kuzamura impaka ku mitungo ye n’uburyo ashaka kwiyerekana muri rubanda.

Anita Annet Among, Umunyapolitike uri gusakwa ijoro n’amanywa n’inzego z’umutekano

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *