Nyuma yo gufatirwa ibihano bikakaye kubera umugeri yakubise umukinnyi wa Mukura VS, umusifuzi, Nsengiyumva Jean Paul yanditse asaba imbabazi abo yakoreye amakosa n’Umuryango Nyarwanda muri rusange.
Ku wa 3 Gicurasi 2026, ni bwo hagaragaye amashusho agaragaza umusifuzi wo ku ruhande, Nsengiyumva Jean Paul wakubise umugeri umukinnyi wa Mukura VS, Mbonyamahoro Sérieux wari uje kumubaza impamvu ahaye Amagaju FC penaliti itaravuzweho rumwe.
Ni igikorwa cyanenzwe n’abanyamupira benshi mu Rwanda ndetse FERWAFA iza gufatira ibihano bikakaye Nsengiyumva wahagaritswe umwaka wose mu bikorwa byose bya ruhago mu Rwanda.
Uretse guhagarikwa amezi 12 kandi, uyu musifuzi wo ku ruhande, yahagaritswe kandi imikino itanu kubera kutayobora umukino uko bigomba.
Nyuma y’ibi bihano Jean Paul yafatiwe, yandikiye abo bireba bose asaba imbabazi ku bw’aya makosa yahaniwe.
Mu ibaruwa ifunguye UMUSEKE ufitiye kopi yanditswe ku wa 17 Gicurasi 2026, uyu musifuzi yavuze ko yicuza ku bw’iyi myitwarire idahwitse idakwiye kurangwa mu muco Nyarwanda.
Yagize ati “Njyewe Nsengiyumva Jean Paul, umusifuzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, nanditse iyi baruwa nsaba imbabazi ku myitwarire idahwitse nagaragaje mu mukino w’umunsi wa 29 wahuje Mukura VS na Rutsiro FC tariki ya 3 Gicurasi 2026, aho nakoze igikorwa kigayitse muri uwo mukino.”
Muri iyi baruwa, Nsengiyumva yahereye ku mukinnyi yakoreye ikosa [Sérieux] amusaba imbabazi ndetse akomeza no ku Banyamupira muri rusange.
Ati “Mbanje gusaba imbabazi byimazeyo umukinnyi, Mbonyamahoro Sérieux ukinira Mukura VS, FERWAFA, BK Pro League ndetse n’ubuyobozi bushinzwe abasifuzi kuko imyitwarire nagaragaje, yagaragaje isura mbi.”
Jean Paul yemera ko icyabaye ari ikosa rikomeye ryakozwe mu buryo butateguwe, kandi akomeza yemera ko yakoze amakosa ndetse yicuza ku bwa buri kimwe yakoze muri uyu mukino.
Yakomeje avuga ko nyuma y’aya makosa, yafashe ingamba zirimo kwikosora ariko by’umwihariko avuga ko mu gihe yababarirwa azagaruka ari mushya mu mwuga yahisemo wo gusifura.
Abaganiriye na UMUSEKE batifuje ko amazina ajya hanze, bavuze ko uyu musifuzi babona akwiye imbabazi kuko adasanzwe ari umuntu ugaragara mu makosa nk’ayo yagaragayemo.
Umwe yagize ati “Njye natunguwe no kubona Jean Paul muri kiriya gikorwa. Si ko nsanzwe muzi. Buriya anavuga make. Rwose bamugabanyirize ibihano.”
Undi ati “Mbona akwiye imbabazi kuko si umuntu usanzwe ari mubi ku buryo yatemerwaho itaka. Ubuyobozi bwe n’abo yakoreye amakosa bose, bace inkoni izamba.”
Undi ati “Njye nyibona ariya mashusho, nabuze icyo mvuga bitewe n’uko nsanzwe nzi Jean Paul. Gusa mu mupira ntihakwiye kubamo urwango rutagira imbabazi. Bamubabarire.”
Muri uyu mwaka w’imikino 2025-26, hagiye hagaragara ibihano byafatiwe abasifuzi ku bw’amakosa atandukanye bagiye bakorera mu mikino itandukanye ya Shampiyona.


UMUSEKE.RW
