Icyegeranyo cyagaragaje ko u Burundi bumeze “nk’umurwayi urembye”

Perezida Ndayishimiye umwanya umwe avuga ko igihugu gikize ubundi agataka ubukene

Ishyirahamwe ryigenga ryitwa PARCEM ryasohoye icyegeranyo kigaragaza ko igihugu cy’u Burundi kimeze nk’umurwayi urembye, risaba Perezida Évariste Ndayishimiye kwemera ko igihugu cyamunaniye kugira ngo gikire.

PARCEM ivuga ko ari icyegeranyo kijyanye n’uko igihugu gihagaze, hagendwe ku mezi ane ya mbere y’umwaka wa 2026, mu rwego rwo kureba aho u Burundi bugana.

Faustin Ndikumana, umuyobozi w’iri shyirahamwe, yabwiye itangazamakuru ko imyitwarire y’abayobozi b’u Burundi ari yo ikomeje gushyira igihugu mu byago.

Yagaragaje ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu buzi neza uruhuri rw’ibibazo byugarije Abarundi, ariko bukabyitwaramo nk’aho bitabureba, kugeza aho Perezida agaragaza ko nta cyo yabikoraho.

Yavuze ko mu rwego rw’ubukungu u Burundi bugeze aharindimuka, aho ibiciro byatumbagiye ku rwego rwo hejuru, ubukene mu baturage, ibura rya lisansi, ruswa, ibura ry’amadevize, ibura ry’imiti n’ibicuruzwa by’ibanze n’ibindi.

Ndikumana yavuze ko ibiciro mu gihugu ari byo bya mbere byerekana politiki mbi mu gihugu, ko iyo bizamutse cyane nta shiti kiba ari igisubizo cy’iyo politiki igusha abaturage mu manga.

Ati: “Nta muntu uzahitwa ngo ameneke umutwe, ngo agire umuriro yitwe ko akomeye, yemwe aho ndabeshye? N’igihugu gifite izamuka ry’ibiciro rirenze kiba kirwaye muri politiki.”

Yavuze ko ibiciro mu Burundi byatumbagiye ku kigero cya 31%, ibintu byaherukaga ubwo igihugu cyari cyarafatiwe ibihano n’amahanga.

Ati: “None Leta aho ntiwemera ko wananiwe? Emera none, mu karere ntubona uko bimeze? […] Ibiciro ni bwo buzima bw’abantu.”

Yavuze ko bibabaje kuba ibihugu bituranye n’u Burundi bigeze ku rwego rwo gutunganya ingufu za nikeleyeri, mu gihe mu Burundi no kubona amakara yo gucana ari ingume.

Ndikumana yagaragaje ko amadorali akomeje kuba ikibazo mu Burundi, aho uyashaka ahabwa atarenze 100$ gusa, bigaragaza ko ubukungu burwaye.

Umuyobozi wa PARCEM yavuze ko ibibazo byose u Burundi bufite bihera ku bayobozi bufite, ari na bo batanga icyuho mu kubuheza mu bukene n’ibibazo.

Perezida Ndayishimiye yigeze gutangaza ko Umurundi uzongera kuvuga ko igihugu cye gikennye, azabivugira mu mwobo.

Icyo gihe yashimangiye ko u Burundi bukungahaye, ngo ahubwo ubukungu bwabwo buhungabanywa n’abo yise “ama dayimoni” babuze uko basenya igihugu bakoresheje amasasu.

Yagize ati: “Umuntu nzongera kumva avuga ko u Burundi bukennye azabivugira mu mwobo, kuko birababaje. Birababaje!”

Yasabye Perezida Ndayishimiye gufata imyanzuro ifatika akerekana agatsiko k’abantu 100 bakomeye avuga ko basenya igihugu, kugira ngo u Burundi buve ku mwanya wa mbere mu bihugu bikennye.

Ati: “Abarundi bicwe n’ubukene? barembe n’iki kandi ari mwe muri kuboha ibintu? nibyo mushinzwe, muhembwa n’Abarundi.”

PARCEM yabwiye Leta y’u Burundi ko iyi myaka atari iyo mu 1960, aho abategetsi banyunyuzaga abaturage bakabakomera amashyi, ko ubu ari igihe cyo kubazwa inshingano, udashoboye agasezera ku mugaragaro.
Iti: “Perezida Ndayishimiye ubwe yigeze kuvuga umunsi umwe ko Umurundi wese uzabona ko byamunaniye azamubwire, ahite asezera. Niko bigomba kugenda”
Faustin Ndikumana, umuyobozi w’iri shyirahamwe
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *