Umugabo yafashwe acuruza inyama z’itungo ritaribwa mu Rwanda

Umugabo wafashwe yemera ko arya imbwa kuva kera kandi ntacyo zamutwaye

Nyanza: Inzego z’ubuyobozi zataye muri yombi umugabo ukekwaho gucuruza inyama z’imbwa mu baturage.

Umugabo wafashwe akekwaho gucuruza inyama z’imbwa ubwe iyo abajijwe arabyiyemerera.

Yayafatiwe mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Nyanza mu mudugudu wa Kavumu.

Abaturage bafatanyije na DASSO bafashe uriya mugabo witwa BANGUWIHA alias Mugoyi w’imyaka 44 y’amavuko, akekwaho gucuruza inyama z’imbwa.

Iyo mbwa ngo yayibagiye mu ishyamba akagenda acuruza inyama mu baturage, bikekwa ko yari asanzwe ari umubazi w’amatungo (umutazi).

Umwe mu baturage yabwiye UMUSEKE ko imbwa yari yaguye ahitwa muri Jandavile, uriya mugabo ayitoye ayishyira mu mufuka.

Inzego z’ubuyobozi zimufashe zimubajije avuga ko yariye inyama z’imbwa kuva cyera, kandi ko atapfuye.

Abaturage bakavuga ko izo yacuruzaga ari igice cyo hejuru ari ko nta mutwe uriho. Uwafashwe akavuga ko igice cyo hasi yakiriye.

Inzego z’ubuyobozi zo muri kariya gace zabwiye UMUSEKE ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Mu busanzwe nta tegeko mpanabyaha ry’u Rwanda rihana uwariye inyama z’imbwa, cyakora bitewe n’umuco w’u Rwanda kurya inyama z’imbwa ntibyemewe.

Ikindi amategeko yo mu Rwanda ahana ugaburira abantu inyama z’inyamaswa zitaribwa.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *