Emeline Imanizabayo uherutse kwegukana umudali wa zahabu mu mikino ngororamubiri Nyafurika y’abakuru yabereye muri Ghana, we na bagenzi be bakiranywe icyubahiro ubwo bageraga mu Rwanda.
Imanizabayo yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 3000 mu cyiciro cy’abagore, ku wa Kane.
Uyu mukinnyi wa Sina Gérard AC yegukanye kandi umudali wa zahabu mu isiganwa rya metero 5000 mu cyiciro cy’abagore ku wa Kabiri, aba umugore wa mbere w’Umunyarwandakazi ubigezeho.
Imanizabayo yari mu bakinnyi bane bahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa yebereye i Accra kuva ku wa 12 kugeza ku wa 17 Gicurasi.
Abakinnyi b’u Rwanda kandi barimo Florence Niyonkuru wasiganwe muri metero 10,000, Magnifique Mutesiwase muri metero 200, ndetse na Honorine Iribagiza wasiganwe muri metero 800.
Aba bose bageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 18 Gicurasi 2026, bakirwa n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku maguru barangajwe imbere n’itsinda ryo kuri Entreprise Urwibutso ya Sina Gérard.
Imanizabayo yavuze ko ibyo yagezeho n’undi Munyarwanda wese yabigeraho, kandi by’umwihariko agenera ubutumwa abakobwa bakiri bato.
Ati: “Njyewe numvise ari igitangaza kuba twabona umudali wa zahabu, noneho ukaba utwawe nanjye. Ni ibintu byanshimishije cyane.”

Dr Sina Gérard yavuze ko yishimiye urwego Imanizabayo na bagenzi be bagezeho, by’umwihariko ko yatewe ishema no kuba barazamuye ibendera ry’u Rwanda muri Ghana no muri Afurika muri rusange.
Ati: “Uyu mukobwa utumye uyu munsi mfata ijambo ari mu rwego rwo hejuru, wagira ngo araguruka. Avuye muri Ghana, umudali wa zahabu yarawukoreye.”
Yavuze ko Imanizabayo na bagenzi be bagiye i Accra nyuma yo gutwara imidali mu Budage, Ubuhinde, Ubutaliyani, mu Bufaransa n’ahandi.
Ati: “Ku ishuri tugira abana 2,500 bose birirwa biruka imisozi bashakisha uko bitoza ngo bazabe nk’aba. Ni ukuvuga ngo ni inkuru igenda yivugira.”
Dr Sina yavuze ko akomeje gutera inkunga no kurera neza urubyiruko kuko ari rwo Rwanda rw’ejo, akanashimira imikoranire myiza na Minisiteri ya Siporo n’igihugu muri rusange.
Ati: “Tugendera ku ijambo ryiza rya Perezida wa Repubulika, aho avuga ko iyo winjiye mu kintu kinoze kandi ujye mbere.”
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, mu butumwa yanyujije kuri X, yacyeje Imanizabayo, agira ati: “Ni uko, ni uko Emeline. Komereza aho wihesha ishema, urihesha n’igihugu cyacu. Intego ni imikino Olempike n’umudali w’isi. Urashoboye kandi urashyigikiwe.”
Uyu mudali wegukanywe na Imanizabayo ni uwa mbere u Rwanda rubonye mu cyiciro cy’abagore basiganwa metero 5.000 muri Shampiyona Nyafurika, ndetse uyu mukinnyi yaherukaga kuwegukana muri Shampiyona y’Igihugu y’u Buholandi.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
