Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yabwiye umunyamakuru Andrew Mwenda uherutse kumuhangara amwita umusaza udashoboye, ko ku myaka 82 yakwegura imbunda yirwanira cyangwa arwanira Uganda.
Umunyamakuru Andrew Mwenda ufatwa nk’uwo mu kizuru mu butegetsi bw’Ishyaka rya NRM riyoboye Uganda, ndetse akaba n’inshuti ikomeye ya Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda dore ko bajya banajyana mu ngendo zo mu mahanga, aherutse kumvikana anenga ndetse ashidikanya ku bushobozi bwa Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka 40 ategeka Uganda.
Ku wa 20 Mata 2026, Andrew Mwenda yasohoye inkuru mu kinyamakuru The Independent yari yuzuyemo ibitekerezo binenga Perezida Museveni amwita umusaza usigaye ushukwa n’abacuruzi bakomeye.
Mwenda avuga ko abacuruzi barimo David Senfuka na Dr Matthias Magoola basanzwe muri bisinesi z’imiti, bashutse Perezida n’ubutegetsi bagahabwa amafaranga.
Ku wa 13 Gicurasi, Mwenda yasubiyemo ko ikintu kimwe yabonye kuri Perezida Museveni mu myaka myinshi ari uko hari ikinyuranyo gikomeye cy’ibyo avuga n’ibyo akora.
Ati “Iyo avuga arakwemeza. Iyo akora, urashidikanya.”
Museveni yamusubije mu ibaruwa ndende
Perezida Museveni yanditse ibaruwa ndende ku wa 23 Gicurasi asubiza umunyamakuru Andrew Mwenda.
Museveni yatangiye ibaruwa yibutsa Andrew Mwenda ko nubwo yamwise umuntu ugaragaza intege nke z’umubiri n’imitekerereze, ari umusaza w’imyaka 82 ushobora kubura Bibiliya, imbunda ya AK-47 n’ikaramu, yirwanira cyangwa arwanira Uganda.
Museveni yabwiye Mwenda ko yazatohoza neza ibyo yavuze ndetse akareba imishinga ibyarira igihugu akamaro irimo Kiira Motors ikora ibinyabiziga, aho gukomeza gukorera mu nyungu za ba mpatsibihugu.
Ati ” Hari abakora ubusa nka Andrew Mwenda.. bishimira kurwanya amahoro ahubwo babaswe n’imico y’Ubukoloni bushya bumva ko Afurika yazajya yohereza ibintu bidatuganya byifashishwa n’izindi nganda, aho dutakariza byinshi.”
Perezida Museveni kandi yashinjije umunyamakuru Andrew Mwenda kwifashisha imbuga nkoranyambaga amena amabanga y’ibyaganiriwe n’Abaminisitiri n’abandi bayoboye bakuru agambiriye guca intege abashoramari, ibihungabanya iterambere ry’ubukungu rya Uganda.
Ati ” Banya-Uganda mwirengagize ibivugwa na Andrew Mwenda. Byose biba bigamije gukeretsa iterambere ryacu n’impinduka.”
Museveni yarondoreye Mwenda ibikorwa by’iterambere byagezweho birimo ko ubu muri Uganda hari inganda 10 zitunganya Zahabu. Zahabu Uganda yohereza mu mahanga ikaba yarageze kuri miliyari 7,48 z’Amadolari, iterambere rya Uganda rikaba rizamuka ku kigero cya 6,3% ku mwaka.
Yamwibukije ko kandi yagakwiriye kureka imigiririre ya Gikoloni kuko ubu muri Uganda, umukamo w’amata wavuye kuri litiro miliyoni 200, ukagera kuri litiro miliyari 5,3, hashingwa inganda zirimo urw’umutobe, iz’imbuto, iz’amavuta yo guteka, urw’ikawa n’urw’ibyuma.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
