Umwarimu yarohamye mu Kivu “asanzwe azi koga”

Ikiyaga cya Kivu (Photo Internet)

Nahimana Ernest w’imyaka 30, wigishaga ikoranabuhanga muri GS Sainte Marie Kibuye, mu Karere ka Karongi, yarohamye mu kiyaga cya Kivu.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa 23 Gicurasi 2026, nk’uko inkuru y’Ikinyamakuru IMVAHO NSHYA ibivuga, uyu murezi yahise apfa.

Ngendahimana Félicien wamurohoye, yabwiye Imvaho Nshya ko yari mu kazi ke ko guha abaza kuri pulaje ibyo bakeneye byo kurya no kunywa, uwo mwarimu wari usanzwe ahaza koga, azana n’undi musore yambara umwambaro wabugenewe ajya koga mugenzi we ntiyoga.

Ati: “Yari asanzwe aza akoga akagera kure anambaye umwambaro wabugenewe, akagaruka nta kibazo, koga yari abizi neza rwose n’uwo mwambaro yari awambaye neza. Yaje n’ubundi arawambara ajya koga nk’uko bisanzwe, yogana n’abandi, hashize akanya abo boganaga bavamo asigarana n’undi wogeraga hafi ye.”

Yongeyeho ati: “Nahanyuze murebye mbona umutwe wibira kandi yambaye uwo mwambaro n’abari ku nkombe bavuga ngo ‘uriya muntu ari kwibira.’ Nahise noga mugezeho murohoye nsanga yashizemo umwuka.”

Uyu watabaye uriya mwarimu bikaba iby’ubusa, avuga ko  baketse ko ari nk’indwara yagendanaga yamwishe, “kuko uburyo yapfuyemo ubusanzwe ntibwumvikana.”

Ati “Tukimurohora twamushyize ku nkombe Polisi, RIB n’abayobozi baraza baramureba, umurambo ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma, ni ryo rizemeza nyirizina icyo yazize.”

Avuga ko ari bwo bwa mbere yari abonye umuntu wambaye umwambaro umurinda kurohama, anazi koga arohama agapfa.

Umuyobozi wa GS Sainte Marie Kibuye, Soeur Musabyimana Scholastique, yavuze ko bakibimenya bahise batabara, umurambo bawujyana mu bitaro bya Kibuye.

Ati: ”Yarohamye mu ma saa kumi z’umugoroba. Urupfu rwe rwatubereye amayobera kuko yari asanzwe azi koga n’umwambaro wabugenewe twawumusanganye.”

Yavuze ko uriya mwarimu yigishaga ikoranabuhanga kuva mu wa mbere kugera mu wa 6, yari amaze amezi atatu ageze muri kiriya kigo.

Ati “Tugize icyuho gikomeye cyane kuko yari umwarimu ushoboye kandi wenyine ubifitiye impamyabumenyi.”

Muri Werurwe uyu mwaka UMUSEKE wabagejejeho inkuru irimo ko ahitwa i Mpembe mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi, umusore w’imyaka 20 yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa.

Tariki 08 Werurwe, 2026 umukobwa witwa Cyuzuzo Nsengiyumva Grace, warimo asoza Kaminuza mu bijyanye n’Amazi muri College of Science and Technology (CST), yarohamye mu kiyaga cya Kivu yajyanye gutembera na bagenzi be, na we ahita apfa.

Abantu babiri barohamye mu masaha yegeranye

IVOMO: IMVAHO NSHYA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *