Min. Olivier Nduhungirehe yishimanye n’abakunzi ba Arsenal

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, Umunyemari umaze kubaka izina, Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael, Alex Muyoboke n’abandi bakunzi benshi ba Arsenal bahuriye muri Kigali Universe, aho bari kwishimira igikombe cya Premier League ikipe yabo yegukanye nyuma y’imyaka 22.

Ibirori byo kwishimira iki Gikombe Arsenal yari imaze imyaka 22 ishaka ku bafana bayo, byabereye mu nzu y’imyidagaduro ya Kigali Universe iherereye mu Mujyi wa Kigali, ku wa 24 Gicurasi 2026.

Benshi mu bakunzi ba Arsenal, bahuriye muri iyi nyubako barebana umukino warangiye Arsenal itsinze Crystal Palace FC ibitego 2-1, maze nyuma yawo bishimira igikombe cya Shampiyona ikipe yabo yegukanye muri uyu mwaka w’imikino 2025-26.

Mu bishimanye n’aba bakunzi b’ikipe y’Abarashi, harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, Umunyemari umaze kubaka izina, Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael, Alex Muyoboke n’abandi.

Bakase umutsima, basangira ibyari byateguwe maze bagira ibyishimo bisendereye nyuma y’imyaka 22 biruka ku Gikombe ikipe yabo yegukanye.

Uretse aba bakunzi ba Arsenal mu Rwanda, no mu bindi bice bitandukanye by’Isi, bari muri ibyo byishimo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yishimanye n’abakunzi ba Arsenal bari muri Kigali Universe
Umunyemari umaze kubaka izina, Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael yari mu barebye umukino Arsenal yahereweho igikombe
Yari mu byishimo byinshi
Benshi mu bakunzi ba Arsenal mu Rwanda bari muri Kigali Universe
Abakunzi ba Arsenal bari muri Kigali Universe, bari mu byishimo
No mu bindi bice by’Isi, abakunzi ba Arsenal bari mu byishimo
Ibyishimo byari byinshi ku bakunzi bayo
Bati turi ‘Champions 26’

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *