Nyakwigendera Tuyishime Joshua, wari uzwi ku izina rya Jay Polly, ni we waririmbye ati: “Reka nigumire gereza, aho nzarindwa indaya, ndindwe imbobo zinkoresha ‘dega’… Reka nigumire gereza, Dawe umfashe untere ‘appétit’ y’izi mvungure.”
Uyu muraperi wabarizwaga mu itsinda rya Tuff Gangs yakunze kugaruka ku buzima bwo muri gereza, bukunze gusharirira abarimo ibyamamare bagonganye n’amategeko.
UMUSEKE wakoze urutonde rw’ibyamamare birimo abahanzi, abanyamakuru, abakinnyi n’abandi bisanze mu nkuta enye z’Igororero.
Djihad na bagenzi be bisanze i Mageragere !
Uzabakiriho Cyprien, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor na Kalisa John uzwi nka K John, bisanze mu nkiko kuva mu Ugushyingo umwaka ushize nyuma yo gushinjwa muri dosiye yo gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’imibonano mpuzabitsina.
Aba basanzwe bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bafashwe bakekwaho gusakaza amashusho ya Yampano n’umugore we bari mu mibonano mpuzabitsina.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabakatiye igihano cy’imyaka itatu y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 3Frw nyuma yo kubahamya ibyaha bifitanye isano no gusakaza amashusho ya Yampano.
Dj Toxxyk arafunze
Kuva mu Ukuboza umwaka ushize, Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, umunyamwuga mu kuvanga imiziki no gususurutsa abantu, yisanze akurikiranwe n’ubutabera ku cyaha cyo kwica umupolisi bidaturutse ku bushake.
Yatawe muri yombi ubwo yari atashye avuye mu kazi ko kuvanga imiziki. Iyi mpanuka ikimara kuba, DJ Toxxyk yahise acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe n’igice n’ihazabu ya 1.050.000 Frw.
Yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga amaze gukora cyangwa guteza impanuka, ndetse n’icyaha cyo kwanga gupimwa hifashishijwe icyuma gipima ibisindisha (alcohol).
Semuhungu na we ari kugororwa…
Eric Semuhungu usanzwe ari icyamamare mu bijyanye no gususurutsa abantu (“hoster”), muri Mata uyu mwaka yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.
Urubanza rw’uyu musore usanzwe uvugwaho kuryamana n’abo bahuje ibitsina rwashyizwe mu muhezo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwanzuye ko Semuhungu Eric akomeza kuburana afunzwe by’agateganyo iminsi 30, ariko aza kujuririra icyo cyemezo.
Akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusakaza amashusho yerekeranye n’imibonano mpuzabitsina, mu gihe icyaha cyo gukangisha gusenyabanya cyaburiwe ibimenyetso byatuma akomeza kugikurikiranwaho.
Yampano yatawe muri yombi…
Uworizagwira Florien, uzwi mu buhanzi nka Yampano, na we wari waratanze ikirego muri RIB, ubu na we afunzwe akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.
Yampano ni umunyempano mu muziki, wagiye atera imbere kubera ijwi rye ryihariye, ndetse akabigaragaza mu bitaramo bitandukanye ubwo yahabwaga amahirwe yo kubyitabira.
Gusa uyu muhanzi, abasanzwe basesengura imyidagaduro bashinja “kudashoboka”, yaje gutabwa muri yombi muri uku kwezi kwa Gicurasi, ashinjwa ibyaha bitandukanye.
Umukunzi w’uyu muhanzi, ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok, aheruka gutangaza ko aba bombi bagiranye ikibazo, maze amugonga n’imodoka ubwo yari ateze moto, bimuviramo gukomereka.
Yagize ati: “Yahagaze mu muhanda hagati, hatari no ku cyapa, hanyuma ahita ansohora mu modoka. Kubera ko nta kindi nari gukora, narasohotse hanyuma mfata moto. Nkimara kwambara ingofero (casque), narebye inyuma mbona yadukurikiye, ngira ngo agiye kumbwira ngo nsubire mu modoka, ariko mbona yongereye umuvuduko aratugonga.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ibintu by’undi, kunywa ibiyobyabwenge, gukoresha imvugo z’ivangura, gufungirana umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
DC Clement yaganjwe n’umujinya…
Niyigaba Clement, uzwi nka DC Clement, ni umunyamakuru uzwi cyane mu myidagaduro, wamenyekanye kubera ibiganiro yakoraga kuri Radio/Televiziyo Isibo ndetse no ku muyoboro wa YouTube.
Uyu munyamakuru uvuga ko yari na rwiyemezamirimo, yaje gutabwa muri yombi muri Werurwe uyu mwaka, nyuma yo gusohora amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inyubako z’ishuri yari afatanyije n’abandi mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, ziri gusenywa mu buryo yavuze ko ari akarengane.
Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali unyomoje ubwo butumwa uwo munyamakuru yari yatangaje, ni bwo yahise atabwa muri yombi atangira gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye.
Birimo icyaha cyo kwangiza ibintu by’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, ndetse n’icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement akomeza gukurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo, bitewe n’uko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bine akomeza kubikurikiranwaho afunzwe.
Marchal nawe yisanze mu byaha
Ujekuvuka Emmanuel wamenyekanye nka Marchal Ujeku, wamamaye kubera ikipe ye yo mu cyiciro cya kabiri ya Nkombo FC ndetse no gutanga serivisi zo kugura ibibanza n’inzu, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 20 Gicurasi 2026 akurikiranyweho ibyaha birimo ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko “Nyuma y’ibirego byatanzwe n’abaturage mu bihe bitandukanye, RIB yafunze Ujekuvuka Emmanuel, umuyobozi uhagarariye sosiyete igura ikanagurisha ibibanza yitwa Marshal Real Estate. Akekwaho ibyaha bibiri birimo ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”
Ujeku yagiye agurisha ibibanza byanditse ku bandi bantu, ndetse yatawe muri yombi amaze kugurisha ibifite agaciro ka miliyoni 53.5 Frw n’amadorari ya Amerika 4,500 (arenga 6,000,000 Frw).
Iperereza ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye uyu mugabo yagiye agurisha abantu batandukanye ibibanza bya baringa cyangwa bitamwanditseho, ahubwo bikaba biri mu mazina y’abandi, mu gihe abaguzi bajyaga gukora ihererekanya bagasanga byanditse ku bandi bantu.
Kugeza ubu, RIB ivuga ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Inama bagirwa ni izihe ?
Igororero nubwo bamwe barifata nk’ahantu habi ndetse batinya kujyayo ku bwo kugongana n’amategeko, ni n’ahantu ho gukosorerwa no kungera kwitekerezaho kugira ngo umuntu wagonganye n’amategeko atazasubira kugwa mu byaha.
Bimwe mu byafasha ibyamamare kutongera kwisanga mu byaha mu gihe ari mu Igorero, nyuma yo kurivamo ni uko bagomba kwemera guca bugufi no kwiyakira ubuzima yisanzemo.
Ubwamamare busigara inyuma y’irembo ry’igororero,hanyuma bagatangira gutekereza uko bazitwara nyuma yo kurangiza igihano.
Rimwe na rimwe ibyamamare byisanga mu byaha kubera kugira ibigare ndetse n’amatsinda abashobora mu bikorwa bibashyira mu byago, bityo basabwa kwirinda ayo matsinda.
Abahanzi, abanyamakuru n’ibindi byamamare basabwa kandi kwiga gucunga neza umutungo wabo mu rwego kwirinda kwisanga mu byaha bya ruswa n’ubundi buryo bwatuma bisanga mu byaha bifitanye isano n’iyezandonke bituma atabwa muri yombi kandi bakagerageza kwitwara neza mu kazi kabo ka buri munsi, barangwa n’ikinyabupfura n’izindi ndagagaciro Nyarwanda.
UMUSEKE.RW
