Ibyamenyekanye ku musore w’imyaka 19 warohamye mu mugezi

Kamonyi ni mu ibara ritukura cyane

Kamonyi: Sindayigaya Cyprien w’Imyaka 19 y’amavuko yaguye mu Mugezi, bagakeka ko yabitewe n’uburwayi bw’igicuri amaranye imyaka itatu.

Sindayigaya Cyprien n’umubyeyi we batuye mu Mudugudu wa Nyamurenga, Akagari ka Jenda Umurenge wa Mugina.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Jenda, Nshimiye Donat yabwiye UMUSEKE ko Sindayigaya Cyprien yavanye na mugenzi we mu kazi, abwira uwo bari kumwe ko agiye gukaraba mu mugezi wa Kavunja, atangiye gukaraba indwara y’igicuri asanganywe iramufata imitura muri uwo mugezi ahita apfa.

Ati: ”Mugenzi we yatubwiye ko ubwo Sindayigaya yari agiye gukaraba muri uwo mugezi wa Kavunja yakomeje kumva radio yo muri telefoni kandi yashyize ”écouteur” mu matwi atigeze amenya uko byagenze.”

Nshimiye avuga ko yakomeje gutegereza ko mugenzi we ava mu mugezi araheba asabira kumureba asanga yaguye mu mugezi kandi yapfuye.

Gitifu Nshimiye yavuze ko batabaje Inzego z’Umutekano n’iz’ibanze bamukuramo, akavuga ko abo mu muryango we bababwiye ko uburwayi bw’igicuri abumaranye igihe ko, no kohereza umurambo we mu Bitaro bitari ngombwa kuko bazi neza ko nta kindi yazize usibye iki kibazo cy’uburwayi yari afite.

Gusa Nshimiye avuga ko byabaye ngombwa ko umurambo we ujyanwa mu Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzuma.

Gitifu avuga ko ubusanzwe uwo mugezi wa Kavunja uriya musore yaguyemo ubujyakuzimu ku buryo watwara umuntu ungana kuriya, ahubwo ko byaturutse kuri icyo kibazo cy’uburwayi asanganywe.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, Ubuyobozi bw’Akagari bwatubwiye ko umurambo ugeze mu rugo, bakaba bateganya kuwushyingura kuri uyu wa Kane taliki ya 28/05/2026.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *