Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwateshege agaciro ubujurire bw’abayobozi ba koperative icunga umutekano yitwa ‘Umoja ni Nguvu’ aho bari bajuririye icyemezo cyabafunze by’agateganyo iminsi 30.
Abari bajuriye ni Perezida wa koperative witwa Pascal, uwari ushinzwe abakozi witwa Vincent na Kayumba wari ushinzwe gucunga abakozi.
Baregwa ibyaha byo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwari rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma bariya baregwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Baregwa kunyereza amafaranga arenga miliyoni 17Frw.
Icyemezo bari bafatiwe mbere nticyabanyuze bahita bajurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, ariko na rwo rutesha agaciro ubujurire bwabo rutegeka ko bakomeza gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo bafungiye mu igororero rya Huye.
Ku wa 14 Gicurasi 2026 inzego zibishinzwe zari yataye muri yombi abandi bari abayobozi biriya koperative icunga umutekano. Abafashwe barimo uwitwa Eliot, Pastor Damien, Primitive na bo baregwa kunyereza amafaranga y’iriya koperative.
Gusa bo bari barabaye abayobozi cyera batandukanye na bariya bari gukurikiranwa mu nkiko.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko aba bo bemeye ko batwaye amafaranga, ndetse bemera kuyishyura barangije kwishyura barafungurwa ubu bari hanze.
Iriya koperative isanzwe icunga umutekano mu isoko ry’akarere ka Nyanza, mu bigo by’amashuri i Nyanza n’ahandi.
Kugeza ubu yamaze gushyiraho ubuyobozi bushya aho Perezida wayo yabaye Rtd Major Jean Bosco Kayinamura Mubarakh.
UPDATED: Abayobozi ‘Umoja ni Nguvu’ bakomeje gufatwa, hari n’abatorokeye hanze y’u Rwanda
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
