Umurambo w’umuntu w’igitsina gabo wasanzwe muri ruhurura iherereye munsi y’isoko riherereye mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, ahazwi nko mu Gashyekero.
Uyu murambo wabonywe kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi, 2026.
Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze aho yasanze abaturage bahuruye ari benshi, bareba muri iyo ruhurura ikikije isoko nyuma y’uko amasazi n’umunoko byari byatangiye kuba byinshi.
Umwe mu baturage yamanutse muri iyo ruhura itandukanya umurenge wa Gikondo n’uwa Gatenga muri Kicukiro, asangamo umurambo byagaragara ko watangiye kwangirika.
Abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatenga bahageze nyuma haza imodoka ya Polisi ijyana umurambo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye UMUSEKE ko imyirondoro y’uwo muntu wabonetse yapfuye itaramenyekana.
Ati “Harimo harakorwa iperereza, umurambo wajyanwe Kacyiru [ku bitaro] gusuzumwa.”


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
