Barishimira ko bahawe ‘Cotex’ ishobora gukoreshwa mu myaka ibiri

Abanyeshuri bishimiye izi cotex zimeswa bahawe

Urubyiruko rw’abakobwa barishimira ubwoko bw’impapuro z’isuku y’abagore n’abakobwa (Cotex cyangwa Pads) bakenera mu gihe cy’imihango, zishobora gukoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri bidasabye ko bagura izindi.

Ni Cotex zikorerwa mu Rwanda, zikanakorwa n’Abanyarwanda, aho zikozwe mu buryo ku buryo iyakoreshejwe ishobora kumeswa n’isabune isanzwe, ubundi ikanikwa ikongera gukoreshwa nta kibazo.

Izi Cotex zikozwe mu mwenda udashobora kugira ingaruka izo ari zo zose ku ruhu rw’umuntu, hakongerwamo igitambaro gifata imihango myinshi n’ikindi kiyikumira gusohoka, bikarinda kwanduza umwenda w’imbere.

Bamwe mu banyeshuri bo muri GS Remera bahawe izo Cotex na Réseau des Femmes, bavuga ko zabafashije cyane, kuko uretse kuba zibafasha kwizigamira, ngo hari n’abo Cotex zisanzwe zagiragaho ingaruka ku mubiri.

Umwe mu banyeshuri avuga ko basobanuriwe ko bagomba koga nibura inshuro ebyiri ku munsi kandi bagahindura Cotex hagati y’amasaha 4 na 6.

Ati: “Niba Pad baduhaye ifurwa, ntibizaba bikinsaba ko irangira nkagura indi, kandi zisigaye zinahenda. Numva ko bigiye kudufasha kurushaho kugira isuku, kuko tubonye Pad imeswa kandi ikamara imyaka ibiri.”

Banzubaze Evaliste, Umuyobozi wa GS Remera, yavuze ko bishimiye iyi gahunda kuko ishyigikira gahunda za Leta zo gufasha abana b’abakobwa kwiga batekanye.

Ati: “Basaza babo bakangurirwa kutabaha akato no kutabakomera, ahubwo bakabafasha, kandi babyumvise.”

Bazarama Marie Michele, umukozi ushinzwe imibereho myiza muri Réseau des Femmes, avuga ko basanze mu bigo by’amashuri hakenewe ubumenyi bwimbitse ku isuku mu gihe cy’imihango.

Ati: “Cyane cyane ko iyo umuntu atagize isuku mu gihe cy’imihango, hari ingaruka nyinshi nko kurwara indwara zifata imyanya ndangagitsina (infection), kunukira bagenzi be bakamuha akato, cyangwa kugira ibibazo byo mu mutwe byatuma atabasha gukurikirana amasomo ye.”

Ubu bukangurambaga ni kimwe mu bikorwa by’umushinga w’ubuzima bw’imyororokere witwa “SDSR-Rwanda” Réseau des Femmes  ikorera mu mirenge yose 15 y’Akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’Umuryango w’Abanya-Canada witwa l’AMIE, ku nkunga ya Affaires Mondiales Canada.

Bazarama yasobanuriye abanyeshuri icyo imihanga ari cyo n’uko bagomba kwita ku isuku mu gihe bayirimo
Banzubaze Evaliste, Umuyobozi wa GS Remera yasabye ko ibikorwa nk’ibi byajya biba kenshi
Réseau des Femmes yatanze cotex 100 zimara imyaka ibiri zikoreshwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *