Nyanza: Umuyobozi yirukanwe bikekwa ko azira guhindura umunsi w’umuganda rusange n’andi makosa yo mu kazi atandukanye.
Ni uwari Gitifu w’akagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma, yirukanwe mu kazi azira guhindura umunsi w’umuganda rusange ubusanzwe uba ku wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi.
Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu bakurikiranye aya makuru avuga ko uriya Gitifu yazize harimo umuganda rusange wari kuba ku wa Gatandatu ntawukoreshe, ndetse abibajijwe avuga ko uzaba ku Cyumweru naho ntiyawukoresha.
Mu yandi makosa Gitifu bikekwa ko yazize ni ukuba mu kagari yari ayoboye, utubari twaho turenza amasaha yagenwe yo gufunga abizi.
Uwakuranye aya amakuru yabwiye UMUSEKE ati “Yari mu kabari saa munani z’ijoro (02h00 a.m) anarwaniramo.”
Kwinjira umugore no kujyana umukobwa mu rugo ntamwishyure
Abazi aya makuru kandi batubwiye ko Gitifu bikekwa ko yinjiye umugore, umugabo we yari amaze igihe apfuye.
Uriya mugore ngo yabatirishije umwana wa nyakwigendera, maze Gitifu yicara mu kimbo cy’uwo mugabo, avuga ijambo nka nyiri urwo rugo.
Gitifu kandi bikekwa ko yazize kuba yaragiye mu kabari, aranywa ashima umukozi ukora aho mu kabari (servante) ndetse aramucyura, bumvikanye amafaranga aza kumuha.
Bukeye ya mafaranga bumvikanye Gitifu ntiyayamuhaye, ahubwo amusaba ko amubera umugore.
Hashize iminsi bari kumwe Gitifu akajya atereta abandi bakobwa kuri telefone undi amwumva, bari kumwe mu nzu. Nyuma Gitifu yaje gushaka kwirukana uwo mukobwa, na we aratsemba yanga kuhava!
Cyera kabaye umukobwa yaje kwemera aragenda ariko Gitifu amuha amafaranga na bwo byagoranye.
Uriya Gitifu nta myaka ibiri yari amaze mu kazi, gusa ntiyavuze rumwe na Gitifu w’umurenge bapfa ko yamubazaga inshingano, akenshi agasanga ntacyakozwe.
Gitifu w’akagari wirukanwe aherutse kwitaba akanama gashinzwe ikinyabupfura mu karere. Yirukanwe nta kandi kagari ayoboye uretse aka ka Mushirarungu.
Kuri uyu wa 01/06/2026 harakorwa ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
