Perezida Kagame na Macron bategerejwe mu gikorwa cy’amateka i Paris

Perezida Kagame na Emmanuel Macron bazahuye umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, i Paris bagiye kuhafungura Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa giteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Kamena, 2026.

Perezidansi y’u Bufaransa mu itangazo rigenewe abanyamakuru yavuze ko iki kimenyetso cy’Urwibutso kiswe ‘Archive’ kizaba kiri ku nkombe z’Umugezi wa Seine kandi cyahanzwe n’Umunya-Portugal, Grada Kilomba.

Yavuze kandi ko uru rwibutso rwashyizweho nk’ahantu ho kwibukira no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwigisha amateka yayo uko ibisekuru bizagenda bisimburanywa.

Muri icyo kigorwa, Ba Perezida Paul Kagame na Emmanuel Macron bazageza ijambo ku bazaba bitabiriye.

Perezidansi y’u Bufaransa iti “Uyu muhango urashimangira ibikorwa byo kwibuka no kwiyunga byatangiye mu myaka yashize hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, bishingiye ku kuri, ibiganiro n’ubushakashatsi buhuriweho.”

U Bufaransa bwemeye uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni.

Muri Gicurasi 2021, Perezida Emmanuel Macron yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho kuba barayikoze.

Icyo gihe Perezida Macron yagize ati “Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu.”

Yakomeje agira ati “Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”

Macron yavuze ko kwemera aya mateka n’uruhare rwabo, ari ikimenyetso kidashidikanywaho kandi babikoze ku bushake.

Ati “Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y’igihe kirekire ducecetse. Ni impano ku bakiriho bagifite ububabare baramutse babitwemereye, twafatanya kubagabanyiriza umubabaro.”

Ku Gisozi, Emmanuel Macron mu ijambo yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yavuze ko u Bufaransa atari bwo bwatumye abishe Abatutsi kubikora, nubwo yemera ko igihugu cye ntacyo cyakoze.

Ati “Abicanyi birukaga ibishanga, imisozi no mu nsengero ntabwo babikoze mu isura y’u Bufaransa. Ntabwo u Bufaransa bwabaye umufatanyacyaha …

Icyakora u Bufaransa bufite uruhare mu mateka na politiki k’u Rwanda. Bufite inshingano zo kwemera ko guceceka kwabwo kw’igihe kirekire bwanga kugaragaza ukuri, byateje akababaro Abanyarwanda.”

Raporo zitandukanye zagaragaje ko ubufaransa bwari buzi amakuru mpamo ku mugambi wa Jenoside yarimo irategurwa ahanini bishingiye ku mubano ukomeye wari hagati ya Habyarimana Juvénal wategekaga u Rwanda na François Maurice Adrien Marie Mitterrand, wayoboye u Bufaransa kuva muri Gicurasi 1981 kugeza Gicurasi 1995, ku buryo ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Habyarimana yiyambaje Mitterrand kandi aramutabara.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ingabo z’Abafansa nazo zishyirwa mu majwi ko zatereranye Abatutsi bicwaga.

Ku wa 22 Kamena mu 1994, ubwo Jenoside yari irimbanyije, Umuryango w’Abibumbye ubisabwe n’u Bufaransa, wafashe umwanzuro ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda mu cyiswe ‘Operation Turquoise’, byavugwaga ko ari iyo gutabara, gusa izo ngabo zishinjwa ko mu bice zarimo ntacyo zakoze ngo zitabare Abatutsi ahubwo zahaye inzira abicanyi bahungira mu cyari Zaire.

U Bufaransa kandi bushinjwa ko ari kimwe mu bihugu byahaye ubuhungiro n’uruvugiro abenshi mu bakekwaho uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abenshi bakaba batarashyikirijwe ubutabera.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *