Ubusanzwe umukino wa Baskebatball natangiye kuwukunda nkiri muto, ubwo nabonaga mukuru wange akinira ikipe imwe yo mu karere ka Bugesera.
Muri 2010, ku kibuga cy’urubyiruko cy’ako karere, nibwo nabonye urukundo rudasanzwe rw’uyu mukino , mbona uburyo abasore b’abasirimu binjira mu kibuga bacyeye, ku rukweto rwihagazeho, imyenda utabona muri caguwa, icyo gihe naravuze ngo ‘ umukino ni uyu.”
Ibyo si byo nashakaga kugarukaho , reka nigarukire ku bihe bidasanzwe naboneye muri BK Arena muri BAL 2026.
Umuntu avuze ko umukino wa Basket Ball uyu mwaka uhaye ibyishimo Abanyarwanda bisendeye ntabwo yaba abeshye .
Urugendo rw’insinzi rwatangiye i SunBet Arena i Pretoria muri Afurika muri Werurwe uyu mwaka, ubwo ikipe ya RSSB Tigers yari ihagarariye u Rwanda yatangiraga itsinda Al Ahly yo muri Libya amanota 103 kuri 95.
Wari umukino wa mbere ufungura imikino y’agace ka Kalahari (Kalahari Conference) .
RSSB Tigers yaje kubona itike iyizana i Kigali mu mikino ya nyuma ya BAL 2026, itsinze Johannesburg Giants amanota 102-89.
Ni ikipe ubona ko yari yigaruriye imitima y’abatari bacye. Icyo gihe RSSB Tiggers yafashijwe kubona itike n’abakinnyi barimo Craig Randall, watangiye kwigaragaza nk’umukinnyi ngenderwaho kubera umwihariko we wo gutsinda amanota atatu, Ntore habimana na Mpoyo icyo gihe nawe wari uri mu bihe byiza.
I Kigali byari agahebuzo…
Mbere yuko iyi mikino itangira buri wese yibazaga niba koko iyi kipe yari yabimburiye izindi kubona itike y’imikino ya nyuma ya BAL i Kigali, izabasha kwitwara neza.
Iyi kipe yayikinnye n’amakipe arimo abakinnyi basanzwe bamanyereye amarushanwa kandi bakina mu makipe akomeye kandi bamenyeranye arimo Petro de Luanda yo muri Afurika y’Epfo, Al Ahly Tripoli (Libya), Al Ahly (Egypt),na FUS Rabat yo muri Maroc .
Imbere y’abafana bari bakubise BK Arena, imbere y’Umukuru w’igihugu,Paul Kagame, iyi kipe yongeye kwitwara neza ubwo yatangiraga imikino ya nyuma itsinda FUS Rabat yo muri Maroc ku amanota 95 kuri 72.
Nabwo umukinnyi watsinze amanota menshi ku ruhande rw’u Rwanda yari Leonard Craig Randall watsinze amanota 38 muri 95 u Rwanda rwatsinze.
Iyi kipe yaje kugera ku mukino wanyuma nyuma yo nyuma yo gutsinda Al Ahly yo mu Misiri amanota 106-97.
Umukino wa nyuma wari umuriro…
Ibintu byamaze gushyuha nyuma yaho RSSB Tiggers imaze kubona itike yo gukina umukino wa nyuma wa BAL, iba ikipe ya mbere ikoze ayo mateka.
Uyu mukino byaje kugaragara ko wihariye no gukundwa n’abakobwa biganjemo ibyamamare bya hano mu Rwanda n’abandi b’uburanga, watumye umujyi wa Kigali gususuruka.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026 muri BK Arena, habereye ibirori bidasanzwe ubwo iyi kipe y’Ikigo cy’Ubwishingizi yegukanaga igikombe cya BAL 2026 , itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88, yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yegukanye BAL yakinwaga ku nshuro ya gatandatu.
Wari umukino witabiriye n’abayobozi batandukanye ba BAL, Perezida wa Repubulika Paul Kagame Madamu Jeannette Kagame na bamwe mu bagize umuryango wabo n’abandi bayobozi bo muri guverinoma.
Nyuma y’uwo mukino, abafana , abakinnyi , Abanyarwanda muri rusange bongeye kumwenyura ndetse u Rwanda rutahana ishena nyuma yo gukora ayo mateka .
Mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga , yagaragaje bimwe mu byamamare birimo umugore w’Umuhanzi The Ben, Uwicyeza Pamela n’ibindi byamamare byari byaje gushyigikira RSSB Tiggers byyuzuye umunezero.
















UMUSEKE.RW

Interesting to see the connection between the BAL 2026 event and weddings in Kigali. Did you capture any behind-the-scenes moments?