Rayon Sports yinjiye ku isoko ry’igura n’igurisha

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwatagaje abakinnyi babiri bashya bakinaga muri Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League].

Nyuma yo kubona itike yo kuzakina amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup 2026-27, Murera yo mu Nzove yatangiye kurambagiza abakinnyi izajyana nabo muri urwo rugamba.

Iyi kipe yatangaje ko yamaze gusinyisha Ndayishimiye Didier wakinaga muri AS Kigali na Nshuti Didier wakinaga mu bwugarizi bwa Gorilla FC.

Bivugwa ko Ndayishimiye yasinye amasezerano y’imyaka itatu mu gihe Nshuti nawe bivugwa ko yasinye imyaka ibiri.

Murera kandi yamaze kumvikana na Nisingizwe Christian ‘Bébéto’ wakiniraga Mukura VS hagati mu kibuga.

Si abo gusa, bivugwa ko iyi kipe yo mu Nzove yanamaze kumvikana n’undi mukinnyi ukiri muto uca ku ruhande mu busatirizi, Muhozi Daniel ukinira Étoile de l’Est y’i Burasizuba.

N’ubwo iri kugura ariko, Rayon Sports izatandukana n’abatari bake aho bivugwa ko 14 bari basanzwe bashobora kuyisohokamo.

Ndayishimiye Didier [ibumoso] wakiniraga AS Kigali, yamaze kwerekeza muri Rayon Sports
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *