Kigali: Amarerero yahawe imipira yo gukina irenga 100

Biciye muri gahunda yiswe ‘Grassroots Festival 2026’, Ijabo Ryawe Rwanda ryahaye amarerero yo mu Mujyi wa Kigali imipira 120 yo gukina.

Ni umuhango wabereye ku kibuga cyo kuri Tapis Rouge i Nyamirambo kuri uyu wa 6 Kamena 2026.

Amarerero arenga 40 agizwe n’abana barenga 700 barimo abakobwa n’abahungu, ni yo yari yitabiriye ‘Grassroots Festival 2026’ yahuje Abanya-Kigali.

Abarimo Visi Perezida wa mbere Ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Mugisha Richard, Perezida wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdani n’abandi, bari bitabiriye iki gikorwa.

Ubusanzwe ‘Grassroots Festival’, ni gahunda igamije gukundisha abakiri bato umupira w’amaguru, isanzwe ikorwa na Ijabo Ryawe Rwanda.

Ubwo iyo mu Mujyi wa Kigali yasozwaga uyu munsi, Sheikh Hamdani yavuze bazakurikizaho ‘Ligue ya mbere’ yo mu Burengerazuba aho biteganyijwe bizabera kuri Stade Umuganda tariki ya 20 Kamena 2026.

Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdani ubwo yatangizaga gahunda z’uyu munsi
Ni gahunda yabereye kuri Tapis Rouge
Visi Perezida wa mbere Ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Mugisha Richard, ari mu batangije iyi gahunda
Abana bagaragaje impano bifite
Abana bari benshi
Uyu Muyobozi yagiranye ibihe byiza n’abana
Abatoza n’abandi bayobozi bafatanyije gushyira ku murongo gahunda y’uyu munsi
Amarerero atandukanye yari yahuriye kuri Tapis Rouge
Ababarirwa mu Ijabo Ryawe Rwanda, bari babukereye
Sheikh Hamdani yishimanye n’abana
Abana bari babukereye
Buri rerero ryatahanye imipira yo gukina itatu
Irerero ryose ryaje ryatahanye imipira itatu
Visi Perezida wa mbere Ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA, Mugisha Richard, yibukije aba bana ko ari bo Amavubi y’ejo
Yabibukije ko bakwiye kubyaza umusaruro impano bifitemo
Abayobozi bakurikiye iyi mikino
Imipira abana bakina ni ijyanye n’ikigero cy’imyaka barimo
Bahawe imipira ijyanye n’uko bangana
N’abakobwa bagaragaje impano

UMUSEKE.RW

Share This Article