Rayon iriyubaka nk’izakina amarushanwa Nyafurika koko?

Abanyamupira batandukanye bakurikiranira hafi Shampiyona y’u Rwanda by’umwihariko Rayon Sports iri mu zikomeye, bakomeje kwibaza byinshi ku isoko ry’igura n’igurisha iyi kipe yagiyeho.

Kuva isoko ry’igura n’igurisha ryafungura, Murera imaze gutangaza abakinnyi bane bashya yaguze mu makipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda.

Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali!

Ni umusore w’imyaka 21 ariko wagaragaje urwego rwiza kugeza ubwo yifujwe n’amakipe arenze imwe akomeye muri BK Pro League ariko Murera iba ari yo imwegukana.

Mamale nk’uko bamwita, ni we wafashije AS Kigali kuguma mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuyitsindira igitego cya kabiri ubwo batsindaga Musanze FC ibitego 2-1.

Didier akina imyanya irenze ibiri mu kibuga, aho ashobora gukina nka myugariro w’iburyo, ashobora gukina hagati ajyana imipira imbere [8] mu gihe kandi ashobora gukina inyuma ya rutahizamu [10].

Nshuti Didier wavuye muri Gorilla FC!

Ni myugariro wo hagati wafatanyije urugendo n’ikipe avuyemo mu myaka ibiri ishize.

Ni izina ritari rinini muri Shampiyona y’u Rwanda ariko abamuzi neza, bahamya ko uyu musore w’imyaka 24 ari umukinnyi mwiza ariko ushobora kuzaremererwa n’umwambaro wa Murera.

Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS!

Ni umusore ukina hagati afasha ba myugariro [6] ariko utari ufite umwanya uhoraho wo kubanzamo mu ikipe yavuyemo.

Christian w’imyaka 25, abamuzi babwiye UMUSEKE ko ari umukinnyi uri hagati [ntari hejuru ariko si uwo kwirengagiza].

Umwe yagize ati “Ni umukinnyi mwiza ariko mbona wari utaragera neza ku rwego rw’ikipe yagiyemo.”

Undi yagize ati “Christian azafasha Rayon Sports ariko nanone bizamufata igihe kuko uriya mwambaro ushobora kumurusha ibiro.”

Matumona Wakonda Kanda Abbel wavuye mu Amagaju FC!

Ni myugariro ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wahaye byinshi ikipe ye kugeza ubwo ayifashije kutajya mu Cyiciro cya kabiri.

Yabisikanye na Tshimanga w’iwabo, wari waje muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya BK Pro League.

Uretse aba bakinnyi imaze gutanga ko yasinyishije, iyi kipe yo mu Nzove ikomeje kwifuza umunyezamu wa Kiyovu Sports, James ukomoka muri Cameroun, kugira ngo abe yaba umusimbura wa Kwizera Olivier utaremera kongera amasezerano.

Bivugwa kandi ko iri kugenda runono Ishimwe Christian ukina mu bwugarizi bwa Police FC.

Abayikurikiranira hafi, bahamya ko Murera nk’ikipe izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup], itarajya ku isoko ryagutse.

Gusa abandi bagahamya ko kuba iri kugura abakinnyi bari munsi y’imyaka 30, nabyo atari icyo kurenza ingohe kuko Haringingo Francis ari kubaka Rayon Sports y’igihe kirekire.

Nshuti Didier ni myugariro mushya wa Rayon Sports
Matumona Wakonda Kanda Abbel ukomoka muri RDC, ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Ndayishimiye Didier ‘Mamale’ ni umukinnyi mushya wa Murera
Nisingizwe Christian ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *