Muhanga: Bagabanyije ubukene ku kigero cya 15,0%

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert yerekwa umusaruro w'ubuhinzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko EICV7 igaragaza ko kugabanya ubukene byavuye kuri 33,2% ubu icyo gipimo kikaba kigeze kuri 15,0%.

Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, avuga ko EICV5 yagaragaje ko mu mwaka wa 2016-2017 ubukene bwari ku gipimo cya 33,2%.

Akavuga ko ubufatanye bw’Inzego z’Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa arirbo rwatumye igipimo cy’abari mu bukene kigabanuka kuri uru rwego.

Yagize ati: “Iyi ni intera ishimishije kandi ibi ntibyari kugerwaho hatabayeho ubufatanye mu nkingi zose, harimo imibereho myiza y’abaturage, iterambere ry’ubukungu, imiyoborere n’ubutabera.”

Avuga ko ingengo y’imari y’Akarere ubwayo itakemura ibibazo by’abaturage mu kubavana mu bukene hatabayeho ubufatanye bw’impande zose.

Bizimana avuga ko kuvana abaturage mu bukene atari ukubaha amafaranga gusa, ahubwo no guhindura imyumvire kugira ngo bigire uruhare mu kwiteza imbere.

Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere, Terimbere Innocent, yabwiye UMUSEKE ko mu ishyirwa mu bikorwa rya NST2 bibanda ku nkingi zose zifasha umuturage kwivana mu bukene.

Ati: “Imibare isigaye y’abaturage bafite amikoro make bayihuriyeho n’ubuyobozi bw’Akarere.”

Terimbere avuga ko muri uyu mwaka bashyize imbaraga mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi kugira ngo abaturage bihaze mu biribwa.

Mu gutangiza imurikabikorwa ry’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, yavuze ko abaryitabiriye ari imiryango 57 itari iya Leta kuri 63 igize iri huriro.

EICV7 igaragaza kandi ko abaturage bafite amashanyarazi bangana na 88,5%, bavuye kuri 26,7%, mu gihe abafite amazi ari 92,4%, bavuye kuri 83,2% mu myaka 5 ishize.

Bamwe mu Bayobozi b’Akarere na JADF batangiza Imurikabikorwa
Imwe mu Miryango itari iya Leta yamuritse ibikomoka ku buhinzi igeza ku baturage
Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere Terimbere Innocent
Abahinzi bamuritse ibihumyo, abanyamujyi barahaha
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert yerekwa umusaruro w’ubuhinzi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *