Bamwe mu borozi bo mu karere ka Gatsibo, mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko kuri ubu bishimira uko bongereye umukamo ndetse bakaniteza imbere babikesha guhinga ubwatsi bw’amatungo.
Ubusanzwe uturere two mu ntara y’Iburasirazuba twakunze kurangwa n’izuba ku buryo amatungo yaburaga aho gukura ubwatsi bityo bikagira ingaruka ku mukamo w’amata.
Ubu aborozi bo mu Murenge wa Rwimbogo na Kiramuruzi yo mu karere ka Gatsibo bavuga ko bamenye ibanga ryabafasha kongera umukamo ndetse badasigaye no mu iterambere babikesha guhinga ubwatsi bw’amatungo, nyuma yo guhabwa amahugurwa n’umushinga RDDP2.
RDDP2 ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD) binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).
Ubu bwatsi aba bahinga, bugizwe n’ ibinyampeke (Biterarimbaraga), harimo Urubingo, Kakamega, Chloris Gayana, ubwatsi buhingwa ndetse bukanahunikwa, ibinyamisogwe byubaka umubiri w’inka, aho harimo ubwitwa Mucuna.
Uko bwabahinduriye ubuzima
Ngendahayo Ismael wo mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari k’Akabuga, ni umworozi w’amatungo , akaba ahinga ubwatsi akanatubura imbuto yayo.
Avuga ko umushiga w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) RDDP2 wabahaye amahugurwa y’uburyo bakongera umukamo babifashijwemo no guhinga ubwatsi bwifitemo intungamubiri zihagije z’inka.
Ati “ RDDP2 igenda itwongerera ubumenyi bw’uko ubwatsi bumwe budashobora gutanga umusaruro . Inka igomba gufata ibyubaka umubiri,n’ibitera imbaraga.”
Akomeza ati “Nahisemo guhinga ubwatsi kubera inzara y’inka nahoranaga. Mbanza kugerageza ako kantu gato,inzara ivuyeho n’umukamo uriyongera.”
Avuga ko ataratangira guhinga ubwatsi inka imwe yakamwaga Litiro 1,5 ariko ubu akama litiro 10.
Yongeraho ko ataratangira guhinga no gutubura ubwatsi yari abayeho mu buzima buciriritse ariko bwahindutse kubera kugurisha imbuto yabwo.
Ati “ Nahereye kuguhinga ku karima ka metero 20/20 ariko uko bigenda biba byiza, ngeze kuri hegitare ebyiri. Ejo bundi nakuyemo amafaranga angana na miliyoni 2Frw. Ubuzima bwa mbere bwari bumeze nabi ariko ubu mfite ikizere ko buri kuba bwiza. Nakuyemo inka ndetse nongera mvugurura ya mirima.”
Akomeza ati “ Ibi byose ngezeho, ndashima RDDP2 ariyo yabingejejeho.Imbuto n’ubumenyi bwo gufata neza ubwatsi ni bo babimpaye.”
Gusa avuga ko agihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo ko atarabona imashini zo gushya ubwatsi ndetse naho kubuhunika .
Muyambi Peter wo mu Murenge wa Rwimbogo nawe ati “ Ubu maze kugera muri hegitare imwe n’igice kubera ko butanga umusaruro kurusha kurisha. Ubu bwera kane mu mwaka, ubuhunika mu zuba no mvura ukabugaburira inka.”
Akomeza ati “ Kera tutaratangira guhinga ubwatsi, inka yakamwaga litiro 1( 1L) ariko ubu igeze muri 15 kubera ko duhinga ubwatsi tukazibugaburira bwumye. RDDP2 yaduhuguye kubaka ibiraro, guhunika ubwatsi mu gihe kirambye . Imvura yagwa itagwa mba mfite ubwatsi.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, SEKANYANGE Jean Leonard, avuga ko muri aka karere aborozi 56 bahuguwe n’umushinga wa RDDP2, uko bakwiye gufata neza inka ku buryo zitanga umukamo mwinshi.
Yongeraho ko ku bijyanye n’imbogamizi zo kubona imashini zisya ubwatsi, aborozi batangiye gupiganirwa guhabwa nkunganire izabafasha kubona izo mashini n’ibindi byabafasha.
Ati “ Hari aborozi, cyane abavanga ubworozi n’ubuhinzi bahawe amahirwe y’uburyo bapiganira kubona nkunganire, bakabona imashini zisya ubwatsi, bakabona ibidamu bibafasha kuhira inka ngo zibone amazi. Ubu dufite abarenga 50 bari mu nzira zo kubihabwa mu nzira ya vuba.”
Akomeza ati “ RDDP2 Ni umushinga udufitiye akamaro nk’akarere kandi tugifite igihe cyo gukorana nawo, twizera ko ibyiza kuri twe bikiri imbere.”
Biteganyijwe ko uyu mushing awa RDDP2 uzakorana n’ingo 175,000 zo mu cyaro kandi abantu bagera ku bihumbi 700 biteganyijwe ko bazagerwaho n’ibikorwa byawo.
Ufite intego yo kugera ku bagenerwabikorwa b’abagore bangana na 45% n’ab’urubyiruko bangana na 25%.
Uyu mushinga ukazamara imyaka itandatu ukorera mu turere 27 , ukazarangira ukoresheje amadolari y’Amerika angana na Miliyoni 100.21.






UMUSEKE.RW
