Urukiko rw’Ikirenga rwihanangirije abantu bose bateza icyugazi mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha n’ahandi hose Urukiko ruburanishiriza imanza, bafata amajwi n’amafoto y’ababuranyi batabiherewe uburenganzira.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Kamena 2026.
Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe kubungabunga umutekano ugomba kuba mu Rukiko no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure by’ababuranyi.
Hagaragajwe ko abitabira iburanisha ry’imanza batemerewe gufata amajwi n’amafoto y’ababuranyi igihe bari “mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha n’ahandi hose Urukiko ruburanishiriza imanza”, keretse babiherewe “uburenganzira na Perezida w’Urukiko”.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko bikwiye ko hubahirizwa uburenganzira bw’ababuranyi badashaka gufatwa amajwi n’amafoto.
Yagize ati: ‘ Kudafata amajwi n’amafoto by’ababuranyi igihe bari mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha n’ahandi hose Urukiko ruburanishiriza imanza, keretse babiherewe uburenganzira na Perezida w’Urukiko.’
Iryo tangazo ryagaragaje ko ashingiye ku Itegeko No 012/2018 ryo ku wa 04/04/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere y’ubutegetsi bw’Ubucamanza nk’uko ryahinduwe, cyane cyane ingingo yaryo ya 3(4°).
Ashingiye ku Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko ryahinduwe, cyane cyane ingingo yaryo ya 71; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asaba abitabira iburanisha ry’imanza kubahiriza ayo mabwiriza.
Yasabye kwitwara neza bigaragazwa no kugira ikinyabupfura n’ituze igihe bari mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha n’ahandi hose Urukiko ruburanishiriza; kwirinda gutera icyuho Inteko iburanisha, ababuranyi n’abashinzwe umutekano wabo, no guha inzira ababuranyi n’imodoka zibazana ku Rukiko igihe zigeze mu mbibi z’Urukiko.
Ibi bikaba bireba abantu bose, haba ababuranyi, abanyamakuru, ndetse n’abandi bitabiriye gusa iyo Urukiko rutanze uburenganzira, gufata amajwi n’amashusho bikorwa gusa mbere y’uko inteko iburanisha yinjira mu cyumba cyangwa nyuma y’uko isoza.
Icyo amategeko ateganya…
Gufata amashusho cyangwa amajwi mu iburanisha nta ruhushya ni icyaha gihanwa n’amategeko, kuko bishobora kubangamira ituze ry’iburanisha, uburenganzira bw’ababuranyi no kugira ibanga ry’urubanza.
Umuntu wese ufata ifoto, amajwi, cyangwa amashusho y’umuntu undi nta burenganzira iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 Frw ariko atarenze 2,000,000 Frw.
Ibi bihano bikaba bishobora gutandukana hashingiwe ku hantu n’uburyo icyaha cyakozwemo nk’uko biteganywa n’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
