Tshisekedi yageze muri America kureba umukino w’Ingwe

Perezida Félix Tshisekedi yageze i Houston (Texas) ari kumwe na Madamu Denise Nyakeru

Perezida Félix Tshisekedi yageze i Houston (Texas) ari kumwe na Madamu Denise Nyakeru, bategerejwe muri stade aho bazereba umukino w’ikipe y’Igihugu, Leopards (Ingwe).

Ingwe za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatatu tariki 17 Kamena, 2026 ku isaha ya saa 19h00 i Kigali izakina na Portugal, mu mikino y’Igikombe cy’Isi yo mu itsinda K.

Iri tsinda ririmo andi makipe abiri Uzbekistan na Colombia.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Kamena 2026, Perezida wa Repubulika, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze i Houston (Texas), aherekejwe na Madamu Denise Nyakeru.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo Kinshasa, bivuga ko kuba Perezida w’icyo gihugu ubwe azaba ari kuri stade (NRG Stadium), bizatuma abafana baza ku bwinshi gushyigikira ikipe y’igihugu cyabo.

Perezida Tshisekedi ngo yifuza guteza imbere urubyiruko no guhuriza hamwe igihugu mu gihe gikomeye cy’ubumwe.

Ingwe za DRC ziheruka kwitabira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi mu 1974 mu Budage.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *