Umuhanzi Moses Ssali uzwi mu muziki wa Uganda nka Bebe Cool, yashinje Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2016, kumukorera ubutekamutwe akamurya amafaranga yitwaje izina ry’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal.
Ni butumwa yashyize ku rubuga rwa X, aho yanabumenyesheje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, n’Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.
Bebe Cool utatangaje ingano y’amafaranga yatuburiwe, yagize ati “ Uyu mugore Mutesi Jolly utuye mu Bwongereza kandi buri gihe areba imipira ya Arsenal . Umwaka ushize yantekeye umutwe anyambura mu izina ry’u Rwanda na Arsenal, none ubu afite n’undi mugambi ukomye . Inkuru yose iri hafi gusohoka.”
Mutesi Jolly yahise yihutira gusubiza ubutumwa, amubwira ko yamwitiranyije, amubwira ko ubutaha yajya abanza agasesengura mbere yuko agira ibyo atangaza.
Ati “ Uraho Bebe Cool! Mbere na mbere, mbabajwe no kuba waratekewe umutwe n’umuntu wanyiyitiriye. Ariko ubutaha ujye ubanza gukoresha ubushishozi no kugenzura amakuru mbere yo gushinja abantu mu ruhame. Nk’umuntu uzwi, wagakwiye kubanza kumenya ukuri no gukora ibikwiye.”
Mutesi Jolly yavuze ko hari umuntu wiyitiriye amazina ye witwa AKANSASIRA Mutesi JOLLY bityo bikekwa ko yaba ari we wagize uruhare mu bwambuzi Babe Cool avuga.
Uwo muntu ngo yagiye yizeza abantu ko yabafasha kubona akazi no gutura mu Bwongereza nk’umuntu usanzwe uhazi .
Mu butumwa Mutesi Jolly yatangaje, hari uwitwa Palide David usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo nawe utuye Uganda, nawe uvuga ko yatuburiwe n’uwo wiyitiriye Mutesi Jolly, aho mu 2019 yari yaramubwiye ko yamufasha kwimukira i Burayi.
Icyakora Babe Cool ntiyanyuzwe ahubwo atangira kugaragaza ibyo yita ibimenyetso.
Ati “ Mutesi Jolly iyi nimero si iyawe? Ibi mbikoze ku bw’ineza ya Repubulika y’u Rwanda na perezida wakoze byinshi mu rwego rwo kugaragaza neza isura y’igihugu. Mfite byinshi kuri wowe birenze ibyo utekereza no ku mukobwa w’inshuti yawe wirabura. Ibi bintu mubimazemo igihe.”
Yakomeje ati” Kugira ngo wemere, nzi n’abandi bantu benshi wakoreye ibi bintu . Gusa icyiza gihari ni uko wowe n’inshuti yawe mwahuye imbonankubone n’umwe mubo mwatuburiye. Nanjye ni uko namenye ko ari wowe wantuburiye.”
Ubwo rero wihagazeho kuko wibwira ko ubwo mfite umugore ntashobora kuvuga ko tujya tuvugana. Nagiye mvugana nawe, umugore wanjye abizi cyane ko ibyo twaganiriyeho byari ibijyanye na kariyeri y’umupira w’amaguru y’umuhungu wanjye.”
Babe Cool yavuze ko agikomeje kwegeranya ibimenyetso kandi ko byose abishyira hanze.



UMUSEKE.RW

Nta bihishwe bitazajya ahagaragara, reka tuzamenye aho za modoka n’amazu bituruka