Ikipe y’Ingabo, yatangaje ko myugariro w’ibumoso wayihozemo, Ishimwe Christian wakiniraga Police FC mu myaka ibiri ishize, ari umukinnyi wayo mushya.
Ni inkuru yatangajwe biciye ku rubuga rwa X rwa APR FC, kuri uyu wa 17 Kamena 2026.
Ikipe y’Ingabo yatangaje ko Ishimwe Christian wayihozemo, yongeye kuyisinyira n’ubwo itigeze itangaza ingano y’amasezerano yasinye ariko bivugwa ko yasinye imyaka ibiri.
Ishimwe yahoze muri APR FC mu 2022-2024 ubwo atongerwaga amasezerano, agahita yerekeza muri Police FC yari amazemo imyaka ibiri.
Bivugwa ko kuza kw’uyu myugariro, bisobanura kutazagumana na Niyomugabo Claude bivugwa ko hari ibyo atumvikanyeho n’ubuyobozi bw’ikipe ye.
Christian yakiniye amakipe arimo Marine FC na AS Kigali mbere y’uko ajya muri APR FC ku nshuro ya mbere. Ni umwe mu Banyarwanda beza bari gukina Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League].


UMUSEKE.RW
