Iran na America byongeye gukozanyaho bipfa umuhora wa Hormuz

America ivuga ko yarashe ubwato 7 bwa Iran

Leta zunze ubumwe za America zatangaje ko zarashe amato 7 ya Iran ziyashinja kubangamira umutekano ku muhora wa Hormuz.

Mbere Iran yavuze ko yahaye gasopo ubwato bw’intambara bwa America ibubuza kwegera amazi y’umuhora wa Hormuz ndetse ko hari ubwato yarashe. Aya makuru yahise anyomozwa n’ubuyobozi bw’Ingabo za America muri Aziya.

Perezida Donald Trump yemeje ko ubwato 7 bwa Iran bwarashweho ibishobora gusubiza irudubi ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’ibyabaye Iran yarashe kuri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yoherejeyo ibisasu 19 na drones ndetse bimwe byabashije kwangiza icyambu cya Fujairah kirimo ibikorwa remezo bijyanye n’inganda ziyungurura petrol.

Leta zunze Ubumwe za America zahaye gasopo Iran kutazahirahira ngo irase ku bwato bw’intambara bwa America igihe bwashaka kunyura muri kariya karere.

Perezida Trump yavuze ko Iran yarashe kuri UAE ariko ibitero byayo nta kintu kinini byangije.

Ubwato bwa Korea y’Epfo bwagaragaye bugurumana bigakekwa ko bwarashweho na Iran, ibi bikaba byatumye Trump asaba Korea y’Epfo kugira icyo ikora.

Igitero cya Iran cyamaganywe n’ibihugu bitandukanye birimo iby’Abarabu n’iby’inshuti za America byo ku mugabane w’Uburayi.

America na Iran byari byumvikanye ku gahenge k’imirwano nyuma y’iminsi isaga 40 America na Israel bitangiye intambara kuri icyo gihugu.

Aka gahenge ariko ntikabujije guterana amagambo bya hato na hato ku buryo umwuka w’intambara ukomeza gututumba.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *