Green Party yatangiye gutora abayihagarariye ku murenge

Abarwanashyaka ba Green Party i Burera

Ishyaka rya Green Party mu Rwanda ryatangije gahunda yo gutora abayobozi baryo ku rwego rw’Umurenge, mu rwego rwo kwegera abarwanashyaka baryo no gushimangira imiyoborere ishingiye kuri demokarasi.

Iyo gahunda yatangirijwe mu Mirenge ya Cyanika na Rugarama mu Karere ka Burera ku wa 20 Kamena 2026, aho abarwanashyaka b’iryo shyaka bitabiriye ibikorwa byo gutora abayobozi babo ku nzego z’ibanze.

Kuri iki cyumweru, ibyo bikorwa birangajwe imbere na Perezida w’Ishyaka, Hon. Dr Frank Habineza, byakomereje mu Mirenge ya Kagogo na Kinyababa.

Abarwanashyaka ku rwego rw’Umurenge batora abazabahagararira muri Komite y’Ishyaka, ku rwego rw’Abagore ndetse na Komite y’Urubyiruko.

Senateri Dr. Frank Habineza yatangaje ko iyi gahunda igamije kurushaho kwegera abaturage no kongera umubare w’abarwanashyaka.

Yongeyeho ko urugendo batangiye biteganyijwe ko mu myaka iri imbere ruzabafasha kumanuka ku rwego rw’Akagari n’Umudugudu.

Ati: “Ni intambwe ikomeye mu gushimangira demokarasi ishingiye ku baturage, kongera uruhare rw’abaturage mu miyoborere no kubaka ubushobozi bw’Ishyaka mu nzego z’ibanze.”

Yibukije abarwanashyaka ba Green Party amavu n’amavuko y’ishyaka ryabo, ndetse n’ibyo ryiyemeje kugira ngo imibereho myiza y’Abanyarwanda irusheho kuzamuka.

Yavuze ko imiyoborere myiza ikwiye kuza imbere, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo byubaka kandi bishingiye ku mahame ishyaka ryiyemeje.

Hon. Dr. Habineza yasabye abarwanashyaka ba Green Party kujya bitabira amatora y’inzego z’ibanze, mu rwego rwo gukomeza gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.

Ati: “Twanishimira ko bamwe mu barwanashyaka bacu biyamamaza bakagera no ku rwego rw’akarere, bakaba ba Meya, ba Visi-Meya; natwe byadushimisha.”

Hon. Dr. Habineza yatangaje ko inzego z’Ishyaka Green Party zagarukiraga ku rwego rw’akarere, ariko iyi gahunda yatangijwe ikaba igomba kugera mu Mirenge yose igize u Rwanda, uko ari 416.

Yongeyeho ko kubaka inzego z’ishyaka kugeza ku rwego rw’umurenge bizafasha Green Party kwitegura neza ibikorwa bya politiki biri imbere, birimo n’amatora ateganyijwe mu 2029.

Abarwanashyaka baributswa amavu n’amavuko ya Green Party
Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party), Senateri Dr. Habineza Frank
Abarwanashyaka ba Green Party i Burera
Kuri iki Cyumweru, Green Party yakomereje mu Mirenge ya Kagogo na Kinyababa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article