Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iracyacumbikiye Abanyarwanda 196,289 bamaze imyaka myinshi muri iki gihugu.
Byagarutsweho ku wa 22 Kamena 2026, mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, yabereye Addis-Abeba , muri Ethiopia.
Iyi nama yasuzumaga uburyo bwo gucyura impunzi ku bihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hanarebwa intambwe imaze guterwa mu kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 4 Ukuboza umwaka ushize.
U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi , Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira.
Amasezerano y’Amahoro y’i Washington hagati y’u Rwanda na RDC agena uburyo bwo gucyura impunzi binyuze mu itsinda rihuriweho rishinzwe ubugenzuzi no kurandura umutwe wa FDLR.
Muri iyi nama yabereye Addis -Abeba , u Rwanda na Congo byongeye gusuzuma uburyo bwo gucyura impunzi nk’inzira yo gushakira hamwe ikibazo cy’umutekano urambye w’Akarere.
Impande zombi zishima uruhare rwa Afurika Yunze Ubumwe ,intumwa y’umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari mu guharanira amahoro n’umutekano binyuze mu biganiro bigamije no gushakira hamwe igisubizo cy’impunzi.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko kugeza ubu icumbiye Abanyarwanda b’impunzi n’abashaka ubuhungiro 196,289. Ni mu gihe u Rwanda narwo rucumbikiye Abanye-Congo b’impunzi n’abasaba ubuhungiro 84.456 .
Ibihugu byombi bigaragaza ko gukomeza gufasha gutaha ku bushake abifuza kujya mu bihugu byabo ari intambwe nziza ndetse hagamijwe gukomeza gushaka igisubizo kirambye cy’amahoro n’umutekano w’Akarere.
Muri iyi nama , Congo yagaragaje ko imaze kwemerera gutaha ku bushake mu Rwanda, Abanyarwanda bangana 8,394. Ni mu gihe biteganyijwe ko abangana na 10.000 bazaba batashye bitarenze uyu mwaka.
Impande zombi zemeranyije ko guhera mu ntangiriro z’ukwezi ku Ukwakira uyu mwaka , Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izagaragaza uburyo bufatika bwo gucyura impunzi z’Abanyarwanda zikiri muri icyo gihugu, hagendewe ku makuru yatanzwe n’u Rwanda.
Muri iyi nama impande zombi zemeranyije kandi gukoresha umupaka wa Kamanyora n’uwa Bugarama mu karere ka Rusizi, mu Rwanda nk’inzira yafasha Abanyarwanda 3.600 bari mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo gutaha mu mahoro.
U Rwanda rwanagaragaje ko hakiri abanda Banyarwanda 400 bamaze ukwezi kose bari aho bategerereza mu ntara ya Kivu ya Ruguru n’iyo mu Majyepfo bifuza gutaha ariko barabuze inzira. Runagaragaza ko ruzakomeza kwakira Abanyarwanda bataha ariko hubarijwe amabwiriza agendanye no kwirinda icyorezo cya Ebola.
Biteganyijwe ko muri Nzeri uyu mwaka, impande zombi zizongera kwicara hamwe , zigasuzuma ibimaze kugerwaho no kureba ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mugambi wo gucyura impunzi.
Hanateganyijwe indi nama nk’iyi izongera kuba muri Kamena 2027, hakazatangazwa igihe n’aho izabera mu gihe cya vuba.




UMUSEKE.RW
