Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwatangaje ko Umufaransa, Hugo Tricárico ari we mutoza mushya w’abanyezamu bayo ariko akazafatanya izi nshingano na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wari usanganywe izo nshingano.
Ni amakuru yatangajwe ku wa mbere, tariki ya 22 Kamena 2026 biciye ku rukuta rwa X rwa Murera.
Bemeje ko uyu Mufaransa wabaye muri OGC Nice yo mu Bufaransa, ari we uzaba atoza abanyezamu bayo, akazajya afatanya na Ndayishimiye Eric Bakame.
Bagize bati “Tunejejwe no gutangaza Hugo Tricárico nk’umutoza mushya w’abanyezamu bacu. Tricárico wakuriye muri OGC Nice, yari umutoza w’abanyezamu ba Vannes.”
Muri iri tangazo, bakomeje bemeza ko azakorana na Bakame muri iki gice cyo gutoza abanyezamu.
Uyu mutoza yakoze nk’umutoza wungirije muri Racing Club Pays de Grasse y’Abatarengeje imyaka 18 mu Bufaransa, no muri FC Mougins Côte d’Azur na yo yo muri icyo gihugu y’abatarengeje imyaka 18.
Aho yaherukaga gukora akazi, ni muri US Mandelieu La Napoule yabayemo umutoza w’abanyezamu, FC Mougins na Vannes Olympique Club avuyemo ajya muri Rayon Sports.

UMUSEKE.RW
