Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], yamaze kwishyura amafaranga ashinjwa kunyereza, asaba Urukiko kumurekura agakurikiranwa adafunzwe kubera uburwayi bw’umutima afite.
Urubanza rwa Camarade ku bujurire bwo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, rwabaye ku wa 23 Kamena 2026.
Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade wabaye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, ubwo yagaragazaga ingingo ashingiraho asaba kurekurwa akajya akurikiranwa adafunzwe, yagaragaje ko amafaranga aregwa kunyereza angana n’ibihumbi 21$ [arenga miliyoni 30 Frw], yamaze kuyishyura ndetse yayashyize kuri konti y’iri Shyirahamwe kuva muri Werurwe 2026.
Uretse kugaragaza ko yamaze gusubiza amafaranga akurikiranyweho kunyereza, Camarade yabwiye Urukiko ko afite uburwayi bw’umugongo, impyiko n’umutima kandi yivuriza muri Algérie, bityo ko akwiye kurekurwa akajya aburana ari hanze.
Ku kijyanye no kuba Camarade yaribwirije akishyura amafaranga aregwa kunyereza, Umushinjacyaha yavuze ko n’ubwo Kalisa yibwirije akishyura ayo mafaranga, bidakuraho uburyozwacyaha, cyane ko mu bihano ashobora guhanishwa harimo n’ihazabu yikubye inshuro nyinshi ayo yanyereje.
Ati “Yaribwirije asubiza ibyo yatwaye na byo ni byiza. Ariko ibyo ntibikuraho uburyozwacyaha.”
Ni ikirego Camarade yari yatanze, ajuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yari yasabye ko rwamurekura by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi, ariko rwabiteye utwatsi.
Kalisa ufungiwe mu Igororerero rya Nyarugenge riri i Mageragere, yagaragaje ko kuba afunzwe byagize ingaruka mbi ku myivurize ye kuko mbere yo gukurikiranwa ibyo ari gukekwaho, yari yaratangiye kwivuriza mu gihugu cya Algérie.
Umwunganizi wa Camarade mu mategeko, Me Gashagaza, yerekanye ko uwo yunganira akomeje kugorwa no kwivuza aho afungiwe kuko bitwara igihe kirekire.
Uyu mwuganizi we, yakomeje avuga ko banenga uburyo Urukiko Rwisumbuye rwaciye urubanza rwerekana ko gereza izakomeza kuvuza Kalisa no kuvuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko yasabye gukoresha ubwishingizi bwe bwite ngo byangwe.
Mu gihe Adolphe n’umwunagizi we bavuga ibi, Ingingo ya 40 y’itegeko rigenga Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, iteganya ko umuntu ufunzwe afite uburenganzira ku buvuzi.
Iyi ngingo yerekana ko buri gororero mu Rwanda rigira uburyo bwo kuvura n’abakozi bashinzwe kuvura abantu bafunzwe.
Habaho gusuzuma umuntu ufunzwe harebwa niba nta ndwara yanduza afite akimara kugezwa mu igororero.
Iyo iryo suzuma rigaragaje ko ayifite, hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko abigenga.
Iyo umuntu ufunzwe adashoboye kuvurirwa mu ivuriro ry’igororero yoherezwa mu kindi kigo cy’ubuvuzi cya Leta akishyurirwa n’igororero. Iyo bibaye ngombwa ashobora kwivuriza mu kigo cy’ubuvuzi cyigenga yiyishyurira.
Yajuririye icyo cyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze kumufungura by’agateganyo.
N’ubwo Umushinjacyaha bwemeye ko Kalisa afite uburwayi, ariko yanavuze ko Igororero ryagiye rigaragaza ko rimuvuza nk’uko biteganywa n’Itegeko.
Umushinjacyaha yakomeje avuga ko uregwa atafungurwa by’agateganyo kuko gereza imuvuza ahubwo yashyiramo imbaraga kugira ngo imufashe ku buryo byajya bikorwa vuba.
Yasobanuye ko atari ihame ko umuntu urwaye yafungurwa by’agateganyo akajya kwivuriza hanze y’Igororero.
Urukiko rwabajije icyo Ubushinjacyaha buvuga ku kuba yafungurwa by’agateganyo kubera ko yamaze kwishyura ayo mafaranga, kandi uburemere bw’ingaruka z’icyaha bukaba bwaragabanyutse.
Ubushinjacyaha bwasubije ko Urukiko rwazabisuzuma ariko bwo busanga itaba impamvu ituma afungurwa ry’agateganyo.
Nyuma y’impaka z’impande zombi, iburanisha ryapfundikiwe. Biteganyijwe ko Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 30 Kamena 2026, Saa Cyenda.

UMUSEKE.RW
