Igitego cya Thapelo Maseko, ni cyo cyafashije ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo kugera muri 1/16 cy’Igikombe cy’Isi bwa mbere kuva iki gihugu cyatangira kwitabira iri rushanwa.
Mu ijoro ryo ku wa 24 Kamena 2026, ni bwo habaye imikino isoza iy’amajonjora mu Gikombe cy’Isi 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Bafana Bafana yari yatangiye nabi iri rushanwa, yanditse amateka yo gukatisha itike yo kuzakina imikino ya 1/16. Ni nyuma yo gutsinda Koreya y’Epfo igitego 1-0 cyatsinzwe na Thapelo Maseko ku munota wa 63.
Afurika y’Epfo yasoje imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda A n’amanota ane nyuma yo gutsindwa umukino umwe na Mexique, ikanganya umwe ndetse ikaba yatsinze undi.
Bafana Bafana yakoze amateka yo kurenga amatsinda bwa mbere kuva yatangira kwitabira Igikombe cy’Isi. Iyi kipe iri mu zihagarariye Umugabane wa Afurika, izahura na Canada muri 1/16 tariki ya 28 Kamena 2026.




UMUSEKE.RW
