Kigali – Abantu 10 bagwiriwe na ‘clôture ‘

Abantu 10 bagwiriwe n'urukuta umwe ahasiga ubuzima

Abantu 10  bari mu bikorwa byo kubaka  ,bagwiriwe na clôture y’inyubako y’igorofa bari begeranye, umuntu ahita yitaba Imana. abandi  barakomereka.

Ibi byabaye ku wa 1 Nyakanga 2026 mu masaha ya mu gitondo, bibera mu Murenge wa Kimironko, mu Kagari ka Kibagabaga, mu Mudugudu wa Rumuri, mu karere ka Gasabo , mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yatewe no kuba  abubatse baracukuye hasi , bakayisesereza.

CIP Gahonzire ati “Ikaba yaraturutse ku kuba abakozi bakoraga ku nyubako y’uwitwa Ruyenzi Erneste, bagwiriwe na clôture y’indi nyubako yari hafi yaho bubakaga ,bitututse ku kuba abakozi barayicukuye ,basezereza iyo clôture bituma ibagwira.”

CIP Wellars Gahonzire avuga ko  Polisi ishami rishinzwe ubutabazi ndetse n’inzego z’ibanze zo muri uriya Murenge batabaye,basanga hari abantu  bagwiriwe n’urwo rukuta ,bakurwamo ariko bakomeretse.

Ati “  Ku bw’amahirwe macye hari uwitabye Imana umwe . Abo bakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Kibagabaga kugira ngo bavurwe.

Ni mu gihe uwitabye Imana yahise ajyanwa mu buruhukiro bw’i Bitaro bya Kacyiru  ndetse n’iperereza kuri iyi mpanuka ikaba yarahise itangira.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire asaba abafite inyubako kujya  bitonda mu kubaka kugira ngo birinde icyateza impanuka.

Ati “ Icyo tubasaba cya mbere ni ukwitonda iyo umuntu akora ubwubatsi cyane cyane nko mu mujyi usanga amazu aba yegeranye. Kwirinda gucukura ku buryo wagera naho usesereza indi nyubako ikuri iruhande bikaba byatera impanuka nk’iyi twabonye.”

Akomeza ati “ Icya Kabiri  ni ukwita ku bakozi cyane , ukagenzura ibikorwa baba bakora by’inyubako  kuko uwahawe akazi hari ubwo aba adafite ubumenyi bwinshi bikaba byateza impanuka.”

Amakuru mashya avuga ko abo bakozi bose bakomeretse bamaze gusezerwa mu Bitaro.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *