ARJ yasabye Leta gukurikirana abantu bibasira Abanyamakuru mu Rwanda

Abanyamakuru bo mu Rwanda ngo bugarijwe n'ababibasira mu buryo butandukanye

Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru (ARJ) wasohoye inyandiko ikubiyemo impungenge zawo ku bantu bamaze igihe bibasira Abanyamakuru b’umwuga, mu magambo asebanya, iterabwoba n’ibindi bikorwa byo kwibasira ntihagire igikorwa kuri bo.

Nta minsi ishize mu Rwanda havuzwe guhunga kw’abanyamakuru barimo uwitwa Manirakiza Theogene ukorera ibiganiro bye ku muyoboro wa YouTube, kimwe na Eric Bagiruwubusa wakoreye Ijwi rya America.

Aba bombi bavuye mu Rwanda nk’uko amakuru abivuga bahunze, ndetse amakuru avuga ko bagiye baterwa ubwoba n’abantu ku giti cyabo bitewe n’ibyo batangaje.

Ihunga ry’aba banyamakuru ntirivugwa mu ibaruwa Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru (ARJ) wasohoye, no mu nyandiko iyiherekeje ikubiyemo izo mpungenge, ariko uyu muryango ugaragaza ko kwibasira abanyamakuru byadutse ku mbuga nkoranyambaga mu myaka ibiri ishize birushaho gukomera, ugasaba Leta kugira icyo ibikoraho.

Inyandiko yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga, 2026 igaherekezwa n’ibaruwa yandikiwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ikanagenerwa inzego zo hejuru zirimo Sena, Umutwe w’Abadepite, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’izindi nzego za Leta, isaba byihutirwa kugira igikorwa ku bantu bibasira Abanyamakuru b’umwuga bemerewe n’amategeko gukorera mu Rwanda.

Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru, ARJ uvuga ko mu myaka ibiri ishize ibikorwa byo kwibasira abanyamakuru, harimo kubatera ubwoba no kubandagaza bigamije kubatesha agaciro bikomeza gufata intera, bityo ngo “bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga, kubangamira gukorera mu bwisanzure no guhindanya isura y’igihugu.”

ARJ ivuga ko mu buryo abibasira abanyamakuru babikoramo harimo gukoresha ibitutsi, gutera ubwoba, gutesha agaciro cyangwa gushumuriza abantu umunyamakuru mu buryo bwo kubamwangisha n’ibindi.

Kuba ibyo bikorwa biba ariko ngo ntihagire igikorwa, hari ubwo abantu bagira ngo bariya babikora batumwe na leta, cyangwa ishyaka riri ku butegetsi.

RIB yasabwe kugira icyo yakora kuri imwe mu miyoboro y’abantu ku giti cyabo yagaragaye muri ibyo bikorwa byibasira Abanyamakuru, ndetse harimo imwe iyi nyandiko ya ARJ yatangaje.

Raporo z’imiryango mpuzamahanga iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru zikunze gushyira u Rwanda mu bihugu by’imbere ku Isi mu kuniga ubwisanzure bwaryo.

Cyakora ibipimo ku bwisanzure bw’itangazamakuru bikunze gusohoka mu cyegeranyo gikorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB (Rwanda Media Barometers) bigaragaza ko itangazamakuru mu Rwanda rihagaze neza mu bwisanzure.

Ubushakashatsi nk’ubwo bwakozwe muri 2024 bugaragaza ko kwishimira ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda biri ku kigereranyo cya 90%.

ARJ isaba ko nubwo umunyamakuru atari hejuru y’amategeko ngo abe yakurikiranwa kubera ibyaha akekwaho, ariko aho yakoze amakosa y’umwaga ngo hakwiye gushyirwa imbere ubuhuza n’ibiganiro, ndetse hakabaho inzira ziteganywa n’amategeko zo gusaba uburenganzira bwo gukosora ibyatangajwe.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *