Ubukwe bwa Camarade bwashyizwe muri Nzeri

Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Mudacumura Sunny Fabiola amusaba kuzamubera umugore, Banamwana Camarade utoza Sunrise FC yatangaje ko ubukwe buri muri Nzeri.

Ku wa 26 Kamena 2026, ni bwo umutoza, Banamwana Camarade wa Sunrise FC, yambitse impeta umukunzi we, Mudacumura Sunny Fabiola amusaba kuzamubera umugore w’isezerano.

Ni nyuma y’imyaka itatu bombi bari mu munyenga w’urukundo, ariko bagahitamo kubyereka inshuti n’abavandimwe.

Banamwana n’umukunzi we, bahisemo ko tariki ya 20 Nzeri 2026 ari bwo bazakora ubukwe.

Camarade yatoje amakipe arimo Gicumbi FC, Bugesera FC, Kiyovu Sports na Étoile de l’Est.

Umukunzi wa Camarade yishimiye kwambikwa impeta yambitswe
Yari mu byishimo
Bombi bemenyeranyije kuzabana nk’umugore n’umugabo
Barebanaga akana ko mu jisho
Ubukwe bwabo babushyize muri Nzeri

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *