Nyuma y’uko abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa RDC bakomeje kujegeza Tshisekedi, inshuti ye y’akadasohoka, Perezida Ndayishimiye, yakoze ibishoboka byose aho yabahurije i Bujumbura mu biganiro byo kubahuza.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, aherutse kugirira i Kinshasa, aho yaganiriye na Perezida Félix Tshisekedi ku bufatanye bw’uko bakwivuna AFC/M23.
Abitabiriye iyi nama barimo abagize inama nkuru y’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi rya C64, barimo Martin Fayulu, Delly Sesanga, Dieudonné Bolengetenge, Jean Marc Kabun na Francklin Tshiamala.
Hari kandi intumwa z’amadini zitandukanye, zirimo Arkiyepiskopi Ejiba Yamapia, Perezida w’Urubuga ruhuza amadini n’amatorero y’ububyutse muri RDC, ndetse n’intumwa za Kiliziya Gatolika n’Itorero rya Kristo muri Congo (ECC).
Ibi biganiro byateguwe ku butumire bwa Perezida Ndayishimiye, yitwikiriye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ayoboye muri iki gihe.
Mbere yo kwerekeza i Bujumbura, Martin Fayulu yaburiye Perezida Ndayishimiye ko adakwiye gukoresha amayeri yo kwitambika gahunda yo kurwanya umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ry’Abanye-Congo.
Yihanangirije Ndayishimiye ko adakwiye gukoresha ubucuti bwe na Tshisekedi, amuteguza ko nazana imikino muri iki kibazo azagira ingaruka mu minsi iri imbere.
Fayulu yasobanuye ko imyigaragambyo ya C64 itagaritswe burundu ko yayimuriye tariki ya 22 Nyakanga. Ahamya ko ikibazo cyabo nikidakemurwa uko bikwiye, we na bagenzi be bazasaba Tshisekedi kwegura.
Yagize ati “Sintekereza ko Perezida Ndayishimiye yatuzanaho imikino. Niba ari umugambi bateguranye, bivuze ko bazabona ingaruka kubera ntitwahagaritse imyigaragambyo burundu. Ntitwakuyeho imyigaragambyo, twayimuriye ku itariki ya 22 Nyakanga.”
Abanyapolitiki bo muri C64 basobanura ko bashaka gukoresha amahirwe yose ashobora kuboneka mu biganiro bazagirana na Ndayishimiye kugira ngo barebe uko Itegeko Nshinga rya RDC ryarindwa.
Bateganya kugaragaza neza kandi bashize amanga akababaro k’Abanye-Congo ndetse no kwerekana akaga gakomeye demokarasi ya RDC iri guhura na ko.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
