Ndayishimiye yashenguwe n’ibyabaye ku isoko ry’i Ngozi

Isoko ry'i Ngozi ryahiye rirakongoka

Perezida w’u Burundi yihanganishije abaturage bafite ibyabo byangirikiye mu isoko ry’i Ngozi ryahiye ijoro ryose rigakongoka.

Ubutumwa yahaye abafite ibicuruzwa byibasiwe n’inkongi, yavuze ko ibyabaye byabateye kubabara kandi abasaba kwihangana ntibacike intege.

Yagize ati “Tubabajwe n’isoko ryo mu mujyi wa Ngozi ryaraye rihiye, aho abenegihugu bahakorera baraye bahaburiye ibyabo. Turabihanganishije cyane abo ibyo byago byabayeho, turabasaba kudacika intege.”

Mu masaha y’ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 10 Nyakanga, 2026 nibwo amasshusho yatangiye gukwirakwira, agaragaza isoko rya Ngozi rishya abaturage batabaza.

Umwe mu ba mbere batangaje ayo mashusho ni Pacifique Nininahazwe utavuga rumwe na leta y’i Burundi, avuga ko umuriro watangiye ku isaha ya mbili (20h00).

Imodoka ya kizimyamwoto yahageze nyuma y’iminota 30, ariko iyi modoka ngo ni ntoya ntiyabashije kuzimya umuriro kuko amazi yashize umuriro ukirimo kwaka.

Umuturage w’i Ngozi ngo yandikiye Pacifique Nininahazwe ahagana saa tanu z’ijoro isoko rikirimo gushya nyuma y’amasaha atatu.

Amasoko y’i Burundi akunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro rimwe na rimwe ubutabazi bwo kuzimya bugatinda kuhagera. Muri Kamena uyu mwaka, UMUSEKE wabagejejeho inkuru y’umuriro wafashe ahacururizwa imbaho n’ibindi bikoresho bizikorwamo hafi y’isoko rya Jabe, mu mujyi wa Bujumbura ibyarimo byinshi byarahiye.

Ni inkongi yadutse  mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena uyu mwaka, ahagana saa sita z’ijoro.

Hari hashize ukwezi kumwe inkongi yibasiye nabwo isoko ryo mu Kinama, rimwe mu masoko akomeye cyane i Bujumbura.

Bujumbura: Mu mezi atanu amasoko atatu amaze gushya

Perezida Ndayishimiye yihanganishije ababuriyemo ibicuruzwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *