Mu 2025 u Rwanda rwarengeje intego rwari rwihaye yo gutera ibiti

Mu 2025 U Rwanda rwarengeje intego rwari rwihaye yo gutera ibiti

Minisitiri w’Intebe,Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko  mu mwaka ushize wa 2025-2026, hatewe hatewe milliyoni 68 z’ibiti ku ntego ya miliyoni 60 u Rwanda rwari rwihaye.

Ibi yabitangaje kuwa 9 Nyakanga 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Ishingamategeko imitwe yombi ibikorwa bya guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byafashe ingamba  mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda rufite umuhigo wo kuba 30% by’ubuso bwarwo buteyeho amashyamba, intego akaba ari ugukomeza kuyabungabunga, gutera amashya no gusazura ayashaje, ari nako imbaraga zishyirwa mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishingamategeko ibikorwa bya guverinoma, Minisitiri w’Intebe, yavuze ko Abanyarwanda bakomeje kwitabira gahunda zo gutera ibiti .

Ati “Aha turashimira Abanyarwanda bakomeje kwitabira gahunda zo gutera ibiti, aho mu mwaka 2025-2026 hatewe milliyoni 68 z’ibiti ku ntego ya miliyoni 60 twari twihaye. Guverinoma irasaba Abanyarwanda twese gukomeza gufatanya kubyitaho ngo twiyongerere ubudahangarwa.”

Dr.Nsengiyumva avuga ko Guverinoma kandi izakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere uburyo bugezweho bwo gutanga amakuru y’iteganyagihe n’iburira hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, kugira ngo abaturage n’inzego zitandukanye bahabwe amakuru yizewe kandi ku gihe.

Ati “Ibi bizafasha by’umwihariko ubuhinzi n’ubworozi, kongera ubushobozi bwo kwitegura no kugabanya ingaruka z’ibiza, bityo igihugu kirusheho kwihanganira ihinduka ry’ibihe.”

Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu mishinga igamije kubungabunga ikirere.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ku bufatanye n’u Rwanda, biheruka gutangiza umushinga wo gutera ibiti mu bigo by’amashuri 4.000, aho buri kigo kazajya giterwamo ibiti 40 byiganjemo iby’imbuto ziribwa.

Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwihaye intego yo gutera ibiti birenga miliyoni 300 bitarenze umwaka wa 2029. Iyi gahunda igamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurukire y’ikirere.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ingamba Guverinoma yafashe mu kubungabunga ibidukikije 
Minisitiri yagejeje ibikorwa bya guvernoma ku Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *