Taleb wa APR yikomye FERWAFA na RPL

Umutoza w’ikipe y’Ingabo, Abderrahim Taleb yatunze urutoki Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Rwanda Premier League Ishinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda, ku bwo guha ibihembo Al-Hilal SC kandi abona itari ibikwiye.

Ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, ni bwo hatanzwe ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League) ya 2025-26.

Igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri Shampiyona (MVP), yabaye Girumugisha Jean Claude wa Al-Hilal SC mu gihe n’umukinnyi muto wahize abandi yabaye uw’iyi kipe, Emmanuel Flomo.

Nyuma y’uyu muhango, bamwe muto bakunzi ba ruhago y’u Rwanda, banenze uko itangwa ry’ibi bihembo ryakozwe.

Umwe mu banenze uko byakozwe, ni umutoza wa APR FC, Taleb ukomoka muri Tunisie.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), uyu mutoza yavuze ko FERWAFA itita kuri ruhago y’u Rwanda.

Yagize ati “FERWAFA ntabwo yita ku mupira w’amaguru w’u Rwanda. Ntabwo wateza imbere ruhago y’u Rwanda ufata ibihembo byose ukabiharira ikipe y’abanyamahanga kandi batabikwiye.”

Uyu munya-Tunisie yakomeje avuga ko abona ari we wari ukwiye guhabwa igihembo nk’umutoza mwiza w’umwaka.

Ati “Njyewe ntoza APR FC, ninjye wagombaga guhembwa nk’umutoza wahize abandi muri BK Pro League kuko natwaye ibikombe bitatu. Ariko hahembwe umutoza wa Al-Hilal SC arwaye igikombe kimwe gusa.”

Taleb yakomeje ahamya ko aba banya-Sudani bahabwa ibihembo batabikwiye, ndetse bishimangirwa n’ibimenyetso byinshi.

Yagize ati “Ikipe ya Al-Hilal SC ihembwa itabikwiye na gato kuko no muri Sudani yambuwe igikombe kubera gukinisha abakinnyi batemewe.”

Ibi uyu mutoza yabivuze nyuma y’uko n’ikipe nziza y’umwaka 2025-26, yiganjemo abakinnyi ba Al-Hilal SC.

Umutoza was APR FC yanenze uko ibihembo byatanzwe
Aherutse kongera amasezerano y’umwaka umwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *