Nyanza: Umunyeshuri wari mu biruhuko mu muryango we yarohamye mu cyuzi, umubiri we ukaba ugishakishwa.
Kuwa 15 Nyakanga 2026 ahagana saa tanu z’amanywa (11h00 a.m) nibwo uriya mwana yarohamye mu cyuzi kitwa Base, ku ruhande ruherereye mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Kiruri mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza.
Uwaguye mu mugezi yitwa Irasubiza Benôit uri mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Uwakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE ko uyu mwana yari yaje mu muryango mu biruhuko bikuru by’amashuri, ajya koga arohama mu cyuzi cya Base.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu umubiri we utaraboneka ahubwo ugitegerejwe.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
