Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA), bwatangaje ko abanyarwanda babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside, bafatiwe mu bihugu by’Ubudage na Canada.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru , NKUSI Faustin, mu itangazo ryo kuwa 16 Nyakanga 2026, yavuze ko abafashwe ari Laurent NDUWAYEZU yafashwe n’inzego z’ubutabera za Canada ku wa 22 Kamena 2026 ndetse na Innocent SEBAGOYI afatwa n’inzego z’ubutabera za Repubulika y’u Budage ku wa 1 Nyakanga 2026.
Ifatwa rya Laurent NDUWAYEZU ryakozwe hashingiwe ku nyandiko ikubiyemo ikirego n’urwandiko mpuzamahanga rwo gufata byatanzwe mu mwaka wa 2014.
Ni mu gihe irya Innocent SEBAGOYI hashingiwe ku nyandiko ikubiyemo ikirego n’urwandiko mpuzamahanga rwo gufata byatanzwe mu mwaka wa 2019.
Aba bakekwaho ibihe byaha?
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko Laurent NDUWAYEZU yavukiye mu Karere ka Burera mu mwaka wa 1958.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaga mu cyahoze ari Komini Rubavu, aho yari Umukuru ushinzwe Umutekano muri BRALIRWA, uruganda rukora ibinyobwa rwari rufite icyicaro mu Mujyi wa Gisenyi.
Laurent NDUWAYEZU akurikiranyweho ibyaha birimo gukora Jenoside; Ubufatanyacyaha muri jenoside; Gucura umugambi wo gukora jenoside; Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, n’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu bice bitandukanye by’icyahoze ari Komini Rubavu, harimo no kwitabira inama zategurwagamo urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa.
Ni mu gihe Innocent SEBAGOYI yavukiye mu Murenge wa Mushonyi, mu Karere ka Rutsiro, ku wa 20 Nzeri 1967.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari atuye mu cyahoze ari Komini Kayove, aho yari Burugumesitiri w’ungirije, ashinzwe ubutegetsi n’amategeko.
Akekwaho ibyaha bya jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, ndetse no gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa ku buryo butaziguye abantu gukora jenoside.
Akekwaho kugira uruhare mu kwica Abatutsi mu bice bitandukanye byari bigize Komini Kayove, harimo no kugaba ibitero byagabwe ku Batutsi bari bahungiye ku Ishuri rya Muyange.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru , NKUSI Faustin , ashimira inzego z’ubutabera z’ibyo bihugu uruhare rwazo mu gutuma aba batabwa muri yombi.
UMUSEKE.RW
