Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, avuga ko n’ubwo ababikoresha babihisha, amaherezo ingaruka zabyo zigaragara kuko bibanza kwangiza ababikoresha mbere yo kwangiza sosiyete muri rusange. Yanarushishikarije kutirukira muri “vibes” cyangwa kwishimisha gusa, ahubwo rukubaka ubuzima bufite umusingi uhamye.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2026, mu Nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi, yabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo.
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’ibiyobyabwenge, avuga ko hari urubyiruko rubyamamaza, harimo n’inzoga n’itabi, nyamara ingaruka zabyo zikaba zidakunze kuvugwa uko bikwiye.
Ati “Njya numva amakuru bajya bambwira ko bibarimo, bitari bicye. Yego njye ndabibabwira, kuko ndabyumva ko byamamaye. Bamwe mwabyigiye hano, abandi mwabivanye hanze, bigendera hasi, biranyerera, ntabwo bijya biboneka. Ariko uko wabihisha kose, abo birimo hazagira uko bigaragara byanze bikunze.”
Yavuze ko ingaruka z’ibiyobyabwenge zitangira kugaragara ku babikoresha ubwabo mbere yo kugera ku muryango mugari.
Ati “Byangiza ubirimo mbere na mbere, hanyuma bikangiza na sosiyete muri rusange.”
Perezida Kagame yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge bishoboka mu gihe abantu bahagaritse kubifata nk’ibintu bisanzwe cyangwa ngo babihe umwanya mu biganiro, ahubwo bakabyamagana burundu.
Yagize ati “Ni impamvu bidakwiye kwemerwa. Murabizi, ni uko ubikora arabihisha. Ukora ikintu uhisha kubera iki? Kuko uzi ko ari kibi! Ikibi se urakora icy’iki? Mwese mwacecetse nk’aho mubizi, ariko njyewe, icyo nakora gusa ni ukuzajya mpora mbibibutsa, namwe muzagera aho mwibwire.”
Yongeye kwibutsa urubyiruko ko ari rwo rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rw’ejo, arusaba kudategereza kugera mu myaka 70 ngo rutangire gutekereza ku byari bikwiye kuba byarakozwe.
Ati “Ndakubwiye ubyumve, ushake uko ubigenza nusohoka hano, cyangwa bamwe murabikora.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku muco urimo kugaragara mu rubyiruko wo gushaka “vibes” cyangwa kwishimisha, avuga ko kwishima atari bibi, ariko ko bikwiye gushingira ku buzima bufite umusingi.
Ati “Ntimugashore muri ‘vibes’, mujye mushora aho mukura ibyo byishimo. Kuko niba nta musingi uhari, karakubaho. Urishima icyumweru kimwe gusa, kandi turashaka kubaka umuryango ushikamye. Ntiwakubaka umuryango ushikamye ushingiye ku kwishima gusa, ariko umuryango ushikamye wakwishima.”



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
