Hakizimana Emmanuel w’imyaka 35 wari ukiri ingaragu, ukomoka mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, yiyahuye muri Nyabarongo nyuma yo gusanga umugabo asambana n’umugore yajyaga yihaho akabyizi.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro, mu gihe Hakizimana yari atuye mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Rukaragata muri uwo Murenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Matyazo, Twagirimana Benoît yabwiye UMUSEKE ko uwiyahuye yari afite inshoreke yinjiye kuko we yari akiri ingaragu.
Avuga ko ubwo nyakwigendera yajyaga kureba uwo mugore mu gitondo ngo yihe akabyizi, yahasanze undi mugabo, maze asohokana umujinya mwinshi ajya kwiroha mu Mugezi wa Nyabarongo.
Ati: “Yageze kuri Nyabarongo, ahagarara ku rutare runini maze yiroha mu mugezi ahantu hari amazi menshi. Kugeza ubu umurambo we nturaboneka.”
Gitifu Twagirimana yavuze ko iki gikorwa cyabaye ahagana saa yine za mu gitondo, abahinzi bari mu mirima nibo batabaje inzego z’ibanze.
Ati: “Amazi bikekwa ko yiyahuriyemo ni menshi, ku buryo kumugeraho bigoye.”
Uyu muyobozi avuga ko bwari ubwa gatatu Hakizimana agerageza kwiyambura ubuzima, kuko muri Kamena 2025 ngo yanyweye umuti wica udusimba ajyanwa kwa muganga arakira, ndetse ngo hari n’ikindi gihe yanyweye undi muti ariko abaganga baramuvura arakira.
Twagirimana yavuze ko bategereje ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo ritangire ibikorwa byo gushakisha no gukura mu mazi umurambo we.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga
