Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, yahuye n’Umunyemari akaba n’ukora Ibikorwa by’ubugiraneza, Bill Gates, washinze Umuryango Gates Foundation.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse ko baganiriye ku kongerera imbaraga ubufatanye burambye bw’u Rwanda n’Umuryango Gates Foundation harimo kwihutisha ubufatanye mu buzima, iterambere ry’ubuhinzi, Ubwenge Buhangano n’ibikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga mu guteza imbere iterambere ry’u Rwanda.
Bill Gates uri mu Rwanda , ku wa Mbere yari yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abarenga ibihumbi 250 bashyinguye muri uru rwibutso bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yasuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ingaruka yasize ku Rwanda ndetse n’uburyo igihugu cyiyubatse nyuma ya Jenoside.
Inkuru yabanje:
Umunyamerika ukora ibikorwa by’ubugiraneza akaba n’Umushoramari, Bill Gates, yatangaje ko muri iki cyumweru ari gusura u Rwanda, aho ari kureba byinshi ku iterambere ry’igihugu mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi ndetse n’ibikorwaremezo bya serivisi za Leta zishingiye ku ikoranabuhanga.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, uyu muherwe ubarirwa umutungo wa miliyari 106 z’Amadorali ya Amerika, yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwageze ku mpinduka zidasanzwe mu rwego rw’ubuzima, avuga ko ari urugero rw’ibishoboka kugerwaho iyo Leta zishyize imbaraga mu gushora imari mu ikoranabuhanga rifasha kurengera ubuzima no kugeza serivisi ku bantu bazikeneye cyane.
Ati “U Rwanda rwerekana ibyo bishobora kugerwaho igihe Leta zidashora imari mu ikoranabuhanga rikiza ubuzima gusa, ahubwo zinashyira imbaraga mu kugeza iryo koranabuhanga ku bantu barikeneye kurusha abandi.”
Bill Gates yavuze kandi ko mu gihe cy’imyaka isaga 20, Umuryango wa Gates Foundation yashinze wakoranye n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika, ubifasha mu bikorwa bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Ati “Ntegereje ibiganiro tuzagirana ndetse no gukomeza kwigira ku bantu n’inzego bigira uruhare mu kubaka ejo hazaza ha Afurika.”
Binyuze muri Gates Foundation, Bill Gates ashyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage mu bihugu bitandukanye bikiri mu nzira y’amajyambere.
Uyu muryango kandi ukorana n’inzego zitandukanye mu Rwanda, mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, birimo kuboneza urubyaro, gukumira indwara zikomoka ku mwanda ndetse n’izindi gahunda z’ubuzima zirimo n’ikorwa ry’inkingo no guteza imbere ibikoresho bigezweho byo kwa muganga.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Uyu mugabo ni umwe muli ba Millionaires bacye batuye isi.Ubahiga mu butunzi yitwa Elon Musk.Umuntu wakize kurusha abandi bose babaye ku isi,yitwaga Mansa Musa,emperor of Mali mu kinyejana cya 14.Gukira ni byiza.Ariko UBUKIRE ntibutubuza kurwara,gusaza no gupfa.Nkuko Yesu yabyerekanye,abakire bazaba muli paradis ni bacye cyane.Kubera ko bibera mu by’isi gusa ntibashake imana.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga.Ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi