Umugabo yafatanwe ‘amabule’ y’urumogi arenga 2,200

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, yatangaje ko ku bufatanye n’abaturage, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 40 ukekwaho gukwirakwiza urumogi akaba yafatanwe udupfunyika 2,213.

Uyu mugabo yafatiwe iwe mu rugo mu Murenge wa Nyamabuye,  Akagari ka Gitarama mu Mudugudu wa Nyabisindu.  Amakuru y’ibanze akavuga ko urwo rumogi rwavaga mu Karere ka Ngororero.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Hassan Kamanzi, avuga ko  Polisi ishimira byimazeyo abagira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.

Ati “Polisi irashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bayo bakomeje kwimakaza muri bo umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.”

CIP Hassan Kamanzi kandi yihanangirije abantu bakomeje kwishora mu bikorwa byo gucuruza, gukwirakwiza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge, abasaba kubihagarika.

Ati “Polisi ikomeje kwihanangiriza uwariwe wese ukinisha kwishora mu bikorwa bigayitse agamije kwica amategeko guhita abihagarika vuba kuko uwo bizajya bigaragaraho wese azajya afatwa afungwe ashyikirizwe Ubugenzacyaha amategeko yubahirizwe.”

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Amakuru avuga ko urwo rumogi rwavaga mu Karere ka Ngororero
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *